RUHAGOYACU.com

Ikipe y’igihugu yatangiye iterwa mpaga mu gikombe cy’isi

Ikipe y’igihugu y’umukino wa Beach Volleyball ntabwo yashoboye kugerera muri Autriche ku gihe birangira itewe mpaga ku mukino wa mbere bagombaga guhuriramo na Brazil kuri uyu wa gatanu.

Ahagana Saa ine n’igice z’ijoro ryo kuwa kane tariki ya 27/7 (10:30pm), ni bwo Ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball igizwe n’abakinnyi babiri, Denise Mtatsimpundu na Charlotte Nzayisenga ndetse n’Umutoza Paul Bitok, yari igeze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, iyobowe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Volleyball mu Rwanda (FRVB), Karekezi Leandre.

Iyi kipe ikaba yagombaga kwerekeza muri shampiyona y’isi yari butangire bukeye bwaho muri Autriche, aho aba bari begukanye igikombe cya Afurika bagombaga guhita batangira bakina na Brazil.

Ibibazo by’ingendo bisanzwe mu nzira ariko, byatumye indege yabo ikererwa amasaha abiri binarangira amasaha y’umukino ageze batari bagera ku kibuga ari yo mpamvu byaje no kurangira batewe mpaga.

Aba bakobwa nkuko bari babitangarije Ruhagoyacu ku kibuga cy’indege, nyamara bari bifuje kugera muri Autriche hakiri kare kugira ngo babe banamenyera ikirere cyaho, gusa biza kurangira bidakozwe ahubwo bahagera n’irushanwa ryatangiye.

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball bukaba bwatangaje ko na bo baunguwe no guhabwa umukino ku munsi ufungura irushanwa, gusa banavuga ko indege yagombaga kubatwara yatinzeho bigatuma basiba umukino.

Shampiyona y’Isi ya Beach Volleyball yatangiye kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Nyakanga, ikaba yitabiriwe n’amakipe 48 agabanyijwe mu matsinda 12, u Rwanda rukaba ruri mu Itsinda I hamwe na Brazil, Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) na Canada.

Gahunda y’indi mikino y’Amavubi ya Beach Volley

Kuwa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga

  • Rwanda (Charlotte Nzayisenga na Denise Mutatsimpundu) v USA (Sara Hughes na Kelly Claes)

Kuwa mbere tariki ya 31 Nyakanga

  • Rwanda (Charlotte Nzayisenga na Denise Mutatsimpundu) v Canada (Taylor Pischkena Jamie Lynn Broder)
Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru