RUHAGOYACU.com

Ikipe y’u Rwanda yatashye amara masa muri shampiyona y’isi ya Beach Volleyball

Ikipe y’u Rwanda ya Beach Volleyball yatashye amara masa, aho yatsinzwe na Canada amaseti 0-2 mu mukino wa gatatu w’ijonjora mu itsinda.

Nzayisenga Charlotte na Denise Mutatsimpundu bagize Ikipe y’u Rwanda ya Beach Volleyball yitabiriye shampiyona y’Isi ikererewe, aho byanatumye iterwa mpaga mu mukino wa mbere yagombaga gukinamo na Brazil.

Nyuma yo guterwa mpaga na Brazil bahise bifotozanyaNyuma yo guterwa mpaga na Brazil bahise bifotozanya

Byatumye intangiriro iba mbi kandi baca umugani mu Kinyarwanda ngo ‘Urose nabi burinda bucya’, ibi ni na byo byabaye kuri abo banyarwandakazi, kuko mu mukino wa kabiri bahise batsindwa na Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) amaseti 2-0 (21-10; 21-11).

Ibyiringiro byari bisigaye kuri Canada bagombaga guhura mu mukino wa gatatu ari na wow a nyuma mu itsinda I bari baherereyemo, icyizere kikaba cyarashingirwaga ku kuba nay o yari itarabasha gutsinda umukino n’umwe.

Rwanda (Charlotte Nzayisenga na Denise Mutatsimpundu) na Canada (Taylor Pischkena Jamie Lynn Broder)Rwanda (Charlotte Nzayisenga na Denise Mutatsimpundu) na Canada (Taylor Pischkena Jamie Lynn Broder)

Icyakora koko ‘uwarose nabi burinda bucya’ ariko kandi ngo aho umutindi yanitse ntiriva, aba Banyarwandakazi bari barahigitse abandi Banyafurikakazi bose, bisanze ari bo nsina ngufi muri iryo tsinda, aho Canada yahise isya itanzitse, ibatsinda amaseti 2-0 (12-21; 09-21).

Abanyarwandakazi bahise basezererwa muri iryo rushanwa kimwe na Canada yari imaze kubatsinda, dore ko Brazil na USA ari zo zakomeje mu cyiciro gikurikiyeho, dore ko ari na zo ebyiri za mbere muri iryo tsinda I.

Rwanda (Charlotte Nzayisenga na Denise Mutatsimpundu) na USA (Sara Hughes na Kelly Claes)Rwanda (Charlotte Nzayisenga na Denise Mutatsimpundu) na USA (Sara Hughes na Kelly Claes)

Ikipe y'u Rwanda yatsinzwe na USA iyirusha cyaneIkipe y’u Rwanda yatsinzwe na USA iyirusha cyane

Irushanwa ririmo gukinirwa i Vienne muri AutricheIrushanwa ririmo gukinirwa i Vienne muri Autriche

Ikipe y'u Rwanda ijya gukina na USAIkipe y’u Rwanda ijya gukina na USA

Denise Mutatsimpundu na Charlotte Nzayisenga bahigitse abandi muri Afurika ariko bageze i Vienne basanga amazi si yayandiDenise Mutatsimpundu na Charlotte Nzayisenga bahigitse abandi muri Afurika ariko bageze i Vienne basanga amazi si yayandi

Ikipe ya Canada yari inyotewe gutsinda nibura umukino umweIkipe ya Canada yari inyotewe gutsinda nibura umukino umwe

Nzayisenga CharlotteNzayisenga Charlotte

Denise MutatsimpunduDenise Mutatsimpundu

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru