RUHAGOYACU.com

Kirehe yasanze Gisagara ku mukino wa nyuma wa Play Offs muri Volleyball

Kirehe VC ya Nyirimana Fidele yasanze Gisagara VC ya Gakwaya Eric ku mukino wa nyuma muri Play Offs za Volleyball, nyuma yo gutsinda IPRC-South amaseti 3-0 mu mukino wa nyuma wa ½ cy’irangiza.

Urugamba rwo guhatanira igikombe kiruta ibindi muri Volleyball y’u Rwanda rugeze mu mahina, amakipe yarutangiye ari menshi, ajonjorwa hagendewe ku rutonde rwa shampiyona, hasigaramo ane, nay o yishakamo abiri agomba guhura ku mukino wa nyuma.

Abashoboye kuvaruka ni Gisagara VC yasezereye APR VC iyitsinze imikino ibiri muri itatu yari iteganyijwe, aho mu mukino wa mbere yayitsinze amaseti 3-1, ndetse no mu wa kabiri bikarangira bityo.

Kuwa gatandatu tariki ya 26 Kanama ni bwo Kirehe VC nay o yateye ikirenge mu cya Gisagara VC, itsinda IPRC-South umukino wa kabiri, amaseti 3-0 (25-16, 25-17, 25-15).

Kirehe VC yasezereye IPRC-South nyuma yo gukura umwanya wa kabiri mu irushanwa ryiswe ‘KAVC Memorial Tournament’ riherutse kubera i Kampala muri Uganda, aho yatsindiwe na APR VC ku mukino wa nyuma.

Umutoza wa Kirehe VC akaba n’Umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu, Nyirimana Fidele yatangarije The New Times ko icyo gikorwa cy’indashyikirwa ikipe ye ikigezeho kubera ubwitange bw’abakinnyi, yongeraho ko bagiye kwitegura bizira amakemwa ngo begukane n’igikombe.

Nyirimana yagize ati “Twifuzaga kugera ku mukino wa nyuma wa Play Offs, none amashimwe yose ubu ni ay’abasore banjye. Twishimiye iyi ntambwe nziza duteye. Tugiye kwitegura neza kurushaho kuko tugiye ku mukino wa nyuma.”

Kirehe VC na Gisagara VC na bo bazakina imikino itatu, ikipe izatanga indi gutsinda ibiri ikazaba ari yo yegukana igikombe cya Play Offs, ndetse ikagororerwa gusohokera u Rwanda mu mikino mpuzamahanga irimo irushanwa nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Mu gihe Gisagara VC na Kirehe VC bazaba bakina umukino wa mbere kuwa gatandatu tariki ya 2 Nzeri, mu bakobwa ho APR VC izaba yakira RRA VC mu mukino wa kabiri, dore ko uwa mbere wo wari warangiye iyo kipe y’ikigo cy’imisoro n’amahoro itsinze iy’ingabo amaseti 3-2.

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru