RUHAGOYACU.com

Bidatunguranye, u Rwanda rwahiriwe n’intangiriro za Zone 5 muri Volleyball

U Rwanda rutsinze Sudani y’epfo amaseti 3-0 (25-19; 25-14; 25-16) mu mukino wo gufungura irushanwa rya Afurika muri Volleyball rihuza amakipe yo mu gace ka gatanu (CAVB Zone 5).

Ku munsi wa kabiri w’irushanwa ukinwa kuri iki cyumweru tariki ya 23 Nyakanga, u Rwanda ruzakina na Uganda guhera saa kumi n’ebyiri (6:00pm) mu gihe Kenya izaba imaze gukina na Sudani y’epfo, umukino wa mbere ukazatangira saa kumi z’umugoroba (4:00pm).

Dore uko umukino wagenze mu nshamake:

Seti ya gatatu na yo ibaye iy’u Rwanda: 25-16

Rwanda 25-16 Sudani y’epfo

Icya nyuma cyiganamo koko, umupira barawuretse wigiran hanze kandi nbagombaga kuwukina

Rwanda 24-16 Sudani y’epfo

Sudani y'epfo ishobora kuba ari yo nsina ngufi muri iri rushanwaSudani y’epfo ishobora kuba ari yo nsina ngufi muri iri rushanwa

Rwanda 23-17 Sudani y’epfo

Akaruhuko gato ku ruhande rwa Sudani y’epfo

Rwanda 22-16 Sudani y’epfo

Akumuntu Cavalo Patrick akubise umupira barawugarura ariko uhita ujya hanze

Rwanda 21-16 Sudani y’epfo

Rwanda 21-15 Sudani y’epfo

Rwanda 21-14 Sudani y’epfo

Rwanda 21-13 Sudani y’epfo

Seti ya gatatu irimo gukinwa n’ikipe twavuga ko ari iya kabiri y’u Rwanda: Murangwa Nelson, Ndamukunda Flavien, Akumuntu Kavalo Patrick, Kwizera Pierre Marshal na Cyusa Irenee Jacob

Rwanda 17-11 Sudani y’epfo

Cavalo service, Sudani batawumvikanyeho neza habura uwugarura

Akaruhuko gato ku ruhande rwa Sudani y’epfo

Rwanda 16-10 Sudani y’epfo

Musoni Fred akubita umupira kuwugarura biranga

Akaruhuko gato ka mbere ku ruhande rw’u Rwanda

Rwanda 14-8 Sudani y’epfo

Sudani y’epfo isa n’irimo kugaruka mu mukino ariko ahanini abasore b’u Rwanda bakaba ari bo barimo kwitsinda

Rwanda 14-5 Sudani y’epfo

Rwanda 13-5 Sudani y’epfo

Rwanda 13-4 Sudani y’epfo

Rwanda 10-3 Sudani y’epfo

Murangwa kuri service...

Rwanda 9-3 Sudani y’epfo

Rwanda 8-3 Sudani y’epfo

Akaruhuko gato (Time out) ka mbere ku ruhande rwa Sudani y’epfo

Gusimbuza ku ruhande rw’u Rwanda: Madison ahaye umwanya Marshal

Rwanda 7-3 Sudani y’epfo

Murangwa uteye umupira ashaka inguni y’ikibuga muri Diagonal, ariko umupira ugwa hanze

Rwanda 3-2 Sudani y’epfo

Rwanda 2-2 Sudani y’epfo

Ntagengwa kuri serice ariko ayitera hanze

Rwanda 1-0 Sudani y’epfo

Nomero 6 wa Sudani y’epfo kuri service

Seti ya gatatu iratangiye

Seti ya kabiri y’u Rwanda: 25-13

Bare: Rwanda 24-13 Sudani y’epfo icya nyuma cy’ijyanamo koko, bahise bakora urushundura

Rwanda 23-13 Sudani y’epfo

Rwanda 22-12 Sudani y’epfo

Gusimbuza ku ruhande rw’u Rwanda: Musoni ahaye umwanya Kwizera Pierre Marshal

Rwanda 22-10 Sudani y’epfo

Ikipe y'u Rwanda irimo kuririmba indirimbo yubariza igihuguIkipe y’u Rwanda irimo kuririmba indirimbo yubariza igihugu

Rwanda 21-8 Sudani y’epfo

Gusimbuza ku ruhande rw’u Rwanda:Mutabazi Yves ahaye umwanya Cavalo

Akaruhuko gato kuri Sudani y’epfo

Rwanda 21-7 Sudani y’epfo

Mutabazi Yves kuri service

Rwanda 20-7 Sudani y’epfo

Sudani y’epfo ibiro bapima ni bike ariko ibyo bamwe bakubita birashyitse pe

Rwanda 18-6 Sudani y’epfo

Rwanda 17-6 Sudani y’epfo

Rwanda 16-5 Sudani y’epfo

Sibomana Placide Madison kuri service...

Gusimbuza ku ruhande rw’u Rwanda: Mukunzi hanze, Olivier Ntagengwa arinjira

Akaruhuko gato ka kabiri ku ruhande rwa Sudani y’epfo

Rwanda 16-5 Sudani y’epfo

Rwanda 15-5 Sudani y’epfo

Yakan Laurence akubise umupira, uwo yari kuwuhamya ntiwari kumugwa amahoro

Rwanda 13-5 Sudani y’epfo

Mukunzi Service, na we arasimbutse awukubita ikiro ariko abanyasudani bameze neza barawugarura bahita banawukoramo inota

Rwanda 11-4 Sudani y’epfo

Rwanda 10-4 Sudani y’epfo

Yakan Laurence kuri Service...Jumpppp.....barawugarura, inota rya Sudani
Akaruhuko gato (Time out) ku ruhande rwa Sudani y’epfo

Rwanda 9-3 Sudani y’epfo

Rwanda 8-3 Sudani y’epfo

Rwanda 7-3 Sudani y’epfo

Rwanda 6-2 Sudani y’epfo

Mukunzi, ishoooti nako Ikirooooooo

Rwanda 4-2 Sudani y’epfo

Mahoro Yvan kuri Service,

Seti ya kabiri iratangiye

Gushaka gukoresha imbaraga zo ku rwego itari yageraho bishobora kuba biri mu byatumye itsindwa n'u Rwanda mu buryo bworoshyeGushaka gukoresha imbaraga zo ku rwego itari yageraho bishobora kuba biri mu byatumye itsindwa n’u Rwanda mu buryo bworoshye
Sibomana Placide Madison ni umwe mu bashegeshe Sudani y'epfoSibomana Placide Madison ni umwe mu bashegeshe Sudani y’epfo
Abasore y'u Rwanda nta mpuhwe na nkeya bari bafitiye Sudani y'epfoAbasore y’u Rwanda nta mpuhwe na nkeya bari bafitiye Sudani y’epfo

Seti ya mbere yegukanywe n’u Rwanda: 25-19

Rwanda 25-19 Sudani y’epfo

Madison kuri servise awutera hanze

Rwanda 24-17 Sudani y’epfo

Gusimbuza ku ruhande rw’u Rwanda: Mukunzi ahaye umwanya Ndamukunda Flavien (8) uhise ajya kuri service

Akaruhuko (Time out) ka kane ku ruhande rwa Sudani y’epfo

Rwanda 23-16 Sudani y’epfo

Rwanda 21-16 Sudani y’epfo

Umusore wa Sudani wambaye nomero 6 hano akoze ibintu bikorwa na bake mu Rwanda, Block ku mupira wa Laurence mu buryo abantu batatekerezaga

Rwanda 20-14 Sudani y’epfo

Kwizera P.Marshal bahise bongera bamukuramo atabashije gukora block n’imwe n’ubwo ari cyo cyari kimujyanyemo

Gusimbuza ku ruhande rw’u Rwanda: Musoni Fred (14) ahaye umwanya Kwizera Pierre Marshal (7)

Service ya Soudan Mukunzi ayikina neza, Laurence ikiroooo... gasuzuguritse ariko kabyaye inota

Rwanda 18-13 Sudani y’epfo

Gusimbuza ku ruhande rw’u Rwanda: Mutabazi Yves (5) ahaye umwanya Ntagengwa Olivier (4)

Rwanda 18-10 Sudani y’epfo

Musoni Fred ikiroooo inota....

Rwanda 16-9 Sudani y’epfo

Mukunzi Service, barawuterura, umusore wa Sudani ikirooooo Mukunzi bimunaniye kuwugarura

Rwanda 16-7 Sudani y’epfo

Akaruhuko gato ka gatatu ku ruhande rwa Sudani y’epfo

Abafana bavuye gufana Amavubi bashobora kuba hari icyo bongereye muri uyu mukino urimo Ambiance yo ku rwego rwo hejuru

Rwanda 14-7 Sudani y’epfo

Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cya Sudani y'epfo kimaze imyaka 6 yonyine kibayehoHaririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cya Sudani y’epfo kimaze imyaka 6 yonyine kibayeho

Mukunzi service, Sudani barawugarura, bawuteye Bonijuru Bosco arawugarura, Mahoro ahereza Mutabazi Yves awuteye barawugarura usubira kwa Bonijuru, Mahoro awuhereza Laurence awuteye,...ubanza umuremereye

Akaruhuko gato ka kabiri ku ruhande rwa Sudani y’epfo

Rwanda 12-5 Sudani y’epfo

Mukunzi kuri service

Rwanda 12-5 Sudani y’epfo

Sibomana Placide akubise umupira

Rwanda 9-5 Sudani y’epfo

Umusore wambaye nomero 11 muri Sudani y’epfo akubise ikiro gishobora kuba kimurusha ibiro....

Rwanda 8-3 Sudani y’epfo

Akaruhuko gato (Time out) ku ruhande rwa Sudani y’epfo

Rwanda 8-2 Sudani y’epfo

Laurence watangiye kwiyerekana hano, akubise umupira biba nka wa mugani ugira uti "Nkubise urushyi rurumira"

Rwanda 5-1 Sudani y’epfo

Mutabazi Yves kuri service, barawugarura, bagerageje gukora inota bawutera habze

Rwanda 4-1 Sudani y’epfo

Mahoro Yvan kuri service, awutera hanze

Rwanda 3-0 Sudani y’epfo

Umukino utangijwe na Sudani y’epfo (Service), umupira wa mbere mu mu rushudnura

Mahoro Yvan (10), Yakan Laurence Guma (3), Sibomana Placide Madison (18), Musoni Fred (14) na Mutabazi Yves (5)

Ikipe y'u Rwanda yambaye ityaIkipe y’u Rwanda yambaye itya

Soudan y'epfo si bagufi peSoudan y’epfo si bagufi pe

Umuyobozi wa FRVB, Karekezi Leandre afungura imikino ya Zone 5 yashimiye ibihugu byitabiriyeUmuyobozi wa FRVB, Karekezi Leandre afungura imikino ya Zone 5 yashimiye ibihugu byitabiriye

6:30’ - Hatangiye imihango yo gufungura ku mugaragaro irushanwa, hakaba habanje gususurutsa amakipe yaryitabiriye ndetse n’abafana baje kuyareba.

Habanje indirimbo nyarwanda yitwa "Ubumanzi" ya Cecile Kayirebwa, hakurikiraho indirimbo y’Ikigande,

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Jay

    Kuya 23-07-2017 saa 14:13'

    @Emmanuel. Ubanza wasomye umutwe w’inkuru gusa kuko iyo uba wayisomye yose wari bubone ko yanditswe igihe umukino watangiriye (Live) atari igihe warangiriye nkuko wabikurikiranye.

  2. Emmanuel

    Kuya 23-07-2017 saa 12:58'

    Ndabashimira ko rwose mutugezaho amakuru kandi biradufasha, ariko ndabasabako mbere yo gushyira inkuru ku mugaragaro mwajya mubanza gukosora amakosa y’imyandikire. Ikindi tubizeraho ubunyamwuga mu itangazamakuru, ariko ndibaza ukuntu mwanditse ngo inkuru yanditswe saa 19:33 kdi umupira warangiye saa 20:54 kuko njyewe narimpari. Ese mwanditse inkuru mbere yuko umukino urangira ? Murakoze ni umukunzi wanyu wifuzako ibintu birushaho kuba byiza.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru