RUHAGOYACU.com

Madison na Yves Mutabazi berekeje mu ikipe ya Al Awdeh Youth Club yo muri Jordania

Abakinnyi b’abanyarwanda 2 bakinira ikipe y’igihugu ya Volleyball Madison Sibomana na Yves Mutabazi babonye ikipe muri Jordania yitwa Al Awdeh Youth Club, mu cyiciro cya mbere.

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Volleyball umunyakenya Paul Bitok yatangarije RuhagoYacu ko buri mukinnyi yasinye byibura amasezerano y’umwaka 1 muri iyi kipe.

JPEG - 120.1 kb
Umutoza w’ikipe y’igihugu Paul Bitok aganira na Madison

" Ni amakuru meza kugira amahirwe nk’aya ku bakinnyi bato b’ikipe y’igihugu yacu. Turashimira Minisiteri ya Siporo n’umuco yadufashije kubona imikino myinshi, kuko bituma abakinnyi bagaragara ku ruhando mpuzamahanga, bakabonwa n’amakipe akomeye hirya no hino." Bitok aganira na RuhagoYacu.

Uyu mutoza w’ikipe y’igihugu avuga ko hari amahirwe ku bandi bakinnyi bato bakinira ikipe y’igihugu, barimo Herve Martial Inkoramutima, Ronald Muvara na Prince Kanamugire.

JPEG - 243.5 kb
Yves Mutabazi yari asanzwe akinira APR VC

" Dutegereje ko aba bakinnyi barangiza ibizami bya leta, nabo bashobora kubona amakipe hanze y’u Rwanda."

Yves Mutabazi yatowe nk’umukinnyi wahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2017, mu bihembo byatanzwe na RadioTV10, akaba yari yabonye mu Bugereki, ariko birangira itamugumanye. Akaba yari asanzwe ari umukinnyi w’ikipe ya APR FC.

Madison Sibomana wahoze akina mu bihugu byiyunze by’abarabu, yari aherutse kugurwa n’ikipe ya REG ya hano mu Rwanda, akaba agiye nta mukino n’umwe ayikiniye.

JPEG - 1.1 Mb
Fred Musoni yongereye amasezerano muri Finland

Abandi bakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze y’u Rwanda barimo kapiteni w’ikipe y’igihugu Christophe Mukunzi ukina muri Saudi Arabia mu ikipe ya Al-Mouj VC, Lawrence Yakan Guma, ukina mu Buyapani mu ikipe ya Oita Miyoshi Weisse Adler na Musoni Fred uherutse kongera amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Liiga Riento muri Finland.

JPEG - 98.2 kb
Yvan uhereza imipira mu ikipe y’igihugu, yiga anakina mu Burusiya

Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball iheruka mu gikombe cy’Africa aho yatahanye umwanya wa 6.

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru