RUHAGOYACU.com

Memorial Rutsindura izanye agashya ko gukinwamo ibyiciro birindwi

Irushanwa rya Volleyball ritegurwa na Seminari nto ya Karubanda (Petit Seminaire Virgo Fidelis) ifatanyije n’abarerewe muri iri shuri, ryitezwe kuzakinwamo ibyiciro bigera kuri birindwi, ubwo rizaba riba ku nshuro yaryo ya 16 ku matariki ya 01 na 02/07/2017.

Memorial Rutsindura yanashyizwe ku ngengabihe y’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB, itegurwa hagamijwe kwibuka Alphonse Rutsindura wahoze ari umutoza wa Volleyball, wazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ndetse no guteza imbere umukino wa volleyball Rutsindura Alphonse yari yaritangiye.

Rwanda Reevenue ni imwe mu makipe yitezwe uyu mwaka nyuma yo gutwara irushanwa riherukaRwanda Reevenue ni imwe mu makipe yitezwe uyu mwaka nyuma yo gutwara irushanwa riheruka

Mu irushanwa ry’uyu mwaka, ubuyobozi bwa Petit seminaire Virgo Fidelis, butangaza ko bwakoze ku bice byose bikinwamo umukino wa Volleyball, ari yo mpamvu iri rushanwa rizakinwa mu byiciro birindwi.

Aha, hakaba harimo icyiciro cy’ Abagabo bakuru kizaba kirimo amakipe ari mu cyiciro cya mbere (série A) n’icya kabiri(série B), wongeyeho amakipe yatumiwe yo mu gihugu cya Uganda. Aha kandi, hazaba harimo icyiciro cy’abagore, icy’amashuri yisumbuye, icya Tron Commun, amashuri abanza, andi makipe atabarizwa muri shampiyona zitegurwa na FRVB ndetse na Beach Volleyball.

Ibi byiciro uko ari birindwi, bizakinira ku bibuga bya Petit seminaire Virgo Fidelis ku Karubanda, bakinire muri Groupe Scolaire Officielle ya Butare hamwe no ku bibuga by’akarere ka Gisagara.

Irushanwa riheruka umwaka ushize, ryari ryegukanywe n’ikipe ya UTB mu bagabo hamwe na Rwanda Revenue mu bagore, mu gihe G.S.O.B. Indatwa n’inkesha yari yaritwaye mu bagabo bo mu mashuri y’isumbuye.

UTB ni yo yari yegukanye igikombe umwaka ushizeUTB ni yo yari yegukanye igikombe umwaka ushize

Rutsindura Alphonse, yahoze ari umwarimu muri Seminari nto ya Karubanda (Petit Seminaire Virgo Fidelis) ndetse yanigishije muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda. Uyu, yagize uruhare runini mu iterambere ry’umukino wa Volleyball,mbere yo kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu bihe bye, yatoje ikipe y’igihugu ya Volleyball mu bagore, ndetse aba vice perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda.

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru