RUHAGOYACU.com

Mukunzi Christophe yigomwe ikipe muri Bahrain ngo adatererana iy’igihugu

Mukunzi Christophe yabonye ikipe yakinira nk’uwabigize umwuga muri Bahrain inamusaba guhita aza gutangira akazi ariko arayigomwa ngo abanze akinire ikipe y’u Rwanda anabereye Kapiteni.

Si icyemezo cyafatwa na buri wese, ariko iyo usobanukiwe neza icyo uharanira, amata aguranwa itabi nta no guhitamo kubayeho cyangwa kubanza kuzuyaza.

Mukunzi Christophe Ni umwe mu bakinnyi u Rwanda rufite bari bamaze igihe bakina nk’ababigize umwuga, aho yakinaga muri VC Marek Union-Ivkoni yo muri Bulgaria yari yanamwemereye kubanza kumuvuza imvune yo mu ivi yari amaranye iminsi.

Mukunzi Christophe ni umwe mu bamaze imyaka myinshi bahetse ikipe y'u RwandaMukunzi Christophe ni umwe mu bamaze imyaka myinshi bahetse ikipe y’u Rwanda

Iyi kipe yagombaga kuyikinira mu gihe cy’umwaka umwe, ariko guhera ubwo yiteguraga imikino nyafurika y’Akarere ka gatanu (Zone 5) muri Volleyball yabaye muri Nyakanga ndetse na mbere y’iryo rushanwa, Mukunzi yari mu Mujyi wa Kigali benshi bakibaza ibyo ahugiyemo.

Byahumiye ku mirari ubwo nyuma y’imikino nyafurika y’Akarere ka gatanu (Zone 5) muri Volleyball, yifashishijwe n’ikipe ya UTB ubwo yari igiye mu irushanwa mpuzamahanga ryabereye i Kampala muri Uganda, batangira guhwihwisa ko uyu mukinnyi kapiteni w’u Rwanda yaba agiye guhita anayerekezamo akazayikinira mu mwaka utaha w’imikino.

Mukunzi yambara nomero 12 kuva yakwinjira mu Ikipe y'u RwandaMukunzi yambara nomero 12 kuva yakwinjira mu Ikipe y’u Rwanda

Icyakora ngo n’ubwo na byo bishoboka, ngo intego ye si ugukina mu ikipe y’ino aha mu Rwanda kuko hari amakipe menshi yamwifuje ariko bikanga, aha akaba yaduhaye urugero rw’iyo mu gihugu cya Bahrain yamusabye guhita aza gukina ariko akanga gutererana ikipe y’igihugu.

Ati “Muri iyi minsi mpugiye mu ikipe y’igihugu kuko turi kwitegura irushanwa ry’icyiciro cya nyuma cy’ijonjora ry’igikombe cy’Isi rizabera mu Misiri.”

“Muri iyi minsi nta kipe (Club) mfite, izo nabonye zantegekaga guhita ngenda ariko kubera ikipe y’igihugu na yo iri mu myitozo mbona ko bitashoboka, gusa nizeye ko nzabona indi nyuma y’iryo rushanwa, kandi ntanayibonye na bwo hano hari amakipe menshi aranshaka.”

Yakomeje avuga ko amakipe yari yamugaragarije cyane ko amushaka ari iyo muri Bahrain bo banatangiye shampiyona yahoo aho bamaze gukina umunsi umwe, ahandi ni muri Libya ari na ho yizeye kuzajya gukina kuko bataratangira shampiyona bitewe n’uko amarushanwa u Rwanda rwitegura n’icyo gihugu kizayitabira, bityo bakazahurirayo.

Mukunzi yambara nomero 12 kuva yakwinjira mu Ikipe y'u RwandaMukunzi yambara nomero 12 kuva yakwinjira mu Ikipe y’u Rwanda

Mukunzi Christophe ni yabaye umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Kigali Volleyball Club (KVC) ari na yo yahamagawe mu ikipe y’igihugu akinira mu gihe cy’imyaka ine yayimazemo, yitabira amarushanwa atandukanye aho yanegukanye ibihembo bitandukanye nk’icyo kuba ‘best receiver’ muri Zone 5 2013.

Nyuma yo gukina imyaka ine muri KVC, Mukunzi yerekeje mu makipe y’ababigize umwuga hanze y’u Rwanda ahereye muri Tarsana Club yo muri Libya, akomereza muri Blida Club yo muri Algeria aza no gutorwa nk’umukinnyi w’umwaka wa 2011/2012 muri iyo kipe.

Aho yahavuye ajya gukina muri Al Arabi Sports Club yo muri Qatar, ahava asubira muri Algeria mu ikipe ya El Fanar Ain-Azel Club, na yo ayivuyemo ahita ajya gukinira Payas Belediye Club yo muri Turukiya, ari nay o yari aturutsemo ubwo VC Marek Union-Ivkoni yo muri Bulgaria yamurambagizaga.

Mukunzi ashobora kwerekeza muri LibyaMukunzi ashobora kwerekeza muri Libya

Yegukanye igihembo nka Best Receiver muri Zone 5 mu 2013 ubwo yakinaga muri AlgeriaYegukanye igihembo nka Best Receiver muri Zone 5 mu 2013 ubwo yakinaga muri Algeria

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. John

    Kuya 6-10-2017 saa 16:32'

    Namukundaga Arko Ndushijeho Nkunda Abakinnyi Nkaba Bakunda Igihugu Cyabo Nabazungu Nicyo Baturusha Reba Bariya Bamaguru Uko,babigenza Ukumva Ngo,sinzaboneka Harikipe Turikuvugana, Dore Twe,tuba Muri,kenya Dutegereje Aba Stars Bose Muri Cecafa Izabera Hano Utazaza Ntazongere No,guhamagarwa.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru