RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 22-07-2017 saa 24:30'  -  Murenzi Roger wahoze akinira Intare FC za Perezida wa FERWAFA Degaule yahawe Ubupadiri  |  Yanditswe kuya 22-07-2017 saa 23:39'  -  Umwanya wari wahawe Karekezi Olivier muri Rayon Sports wasubijwe ku isoko  |  Yanditswe kuya 21-07-2017 saa 26:59'  -  Irebero GTC igiye gufatanya n’umutoza Marek Dragosz kuzamura abazamu mu Rwanda  |  Yanditswe kuya 21-07-2017 saa 23:45'  -  Mukura yasinyishije Mutebi nka rutahizamu mushya  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 28:25'  -  Umuryango Rayon Sports wateye utwatsi icyifuzo cya “FC” cyo kwemeza Karekezi nk’umutoza
Ntabwo tuzabakira neza gusa ahubwo tuzanabatsinda - Karekezi Leandre
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Abibwira ko u Rwanda ruzakira neza irushanwa ry’akarere ka Gatanu (Zone V) muri Volleyball ariko igikombe abanyamahanga bakagitwara ngo basubize amerwe mu isaho abandi basubize agatima impembero, kuko batazemera ko gisohoka.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino ya Volleyball (FRVB), Karekezi Leandre mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 13 Nyakanga, aho yatangaje ko ibisabwa byose ngo u Rwanda rwakire imikino ya Zone V byabonetse.

Karekezi Leandre (hagati) ngo u Rwanda ntiruzatahira kwakira neza Zone V gusaKarekezi Leandre (hagati) ngo u Rwanda ntiruzatahira kwakira neza Zone V gusa

Mu mikino imwe n’imwe nk’umupira w’amaguru usanga u Rwanda ruvugwa imyato mu kwakira neza amarushanwa ariko ugasanga ibikombe byegukanwa n’ibihugu by’abashyitsi, ariko ngo muri Volleyball iyo bihageze amateka arahinduka.

Karekezi yagize ati “Wabihuje n’ibyo mu zindi siporo ariko muri Volleyball si ko bimeze, ntekereza ko tumaze kwakira Zone V kenshi hano kandi ibikombe tukabisigarana, n’ubu rero uwo muco mwiza watangiye nntabwo twenda kurekura rwose, twifuza kwakira bakabibona ko twabakiriye neza, ariko ku bijyanye no gukina byo ntituzabakira neza ahubwo tuzanabaytsinda.”

Yakomeje avuga ko iyo ari yo ntego kandi ubuyobozi bwa FRVB bukurikije uburyo ikipe yateguwe icyizere ni cyose.

Ubwitabire buciriritse muri Zone V

Karekezi Leandre yatangaje ko i Kigali hazaba hateraniye amakipe atandatu muri 12 agize ako karere, ari yo Uganda, Kenya, Sudani y’epfo, Tanzania, Sudani n’u Rwanda ruzakira iyi mikino mu gihe Misiri nay o ibarizwa muri aka Karere yo itazirirwa iza kuko ifite itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika kuko ari yo izayakira.

Umutoza Paul Bitok ngo abasore be bahagaze neza ku buryo yizeye intsinziUmutoza Paul Bitok ngo abasore be bahagaze neza ku buryo yizeye intsinzi

Ku bwitabire buciriritse ugereranyije n’abanyamuryango ba Zone V, Karekezi yatangaje ko “Bijyana n’uburyo Umukino wa Volleyball utera imbere muri buri gihugu, dufite ibihugu byinshi koko bigera kuri 12, ariko iyo urebye hashobora kuboneka amakipe nk’atandatu yaba menshi akaba arindwi dukurikije uko twumvaga abifuzaga kuza.”

Yakomeje avuga ko ubwo bwitabire buciriritse bushobora guterwa n’impamvu ebyiri, ati “Icya mbere hari ukuntu ibihugu runaka bifata umukino runaka bakawushyira imbere y’indi. […] Icya kabiri bishobora kujyana n’ubushobozi bw’ibihugu.”

Icyakora ngo ntibitunguranye kuba irushanwa rya Zone V u Rwanda ruzakira hazitabira amakipe make, kuko n’iyo urebye kuva mu myaka yo ha mbere usanga hahora hitabira amakipe amwe.

Ministeri ya Siporo n'umuco ngo yatanze ibisabwa byose ngo Zone V izagende nezaMinisteri ya Siporo n’umuco ngo yatanze ibisabwa byose ngo Zone V izagende neza

Bimwe mu bihugu byo muri aka karere bigenda biguru ntege mu kwitabira amarushanwa hari nka Ethiopia ijya ijyana abakobwa rimwe na rimwe, Eritrea yo isa n’itagira ikipe ya Volleyball ahubwo ikishyirira ingufu mu magare, hakaba na Sudani ifite n’ikigo cy’icyitegererezo muri Afurika gitorezwamo uwo mukino ariko ikaba itajya yitabira amarushanwa.

Amakipe azitabira imikino y’Akarere ka Gatanu (Zone V) azatangira kugera i Kigali kuwa gatanu tariki ya 21 Nyakanga, irushanwa ritangire muri izo mpera z’icyo cyumweru (ni ukuvuga kuwa 22-23 Nyakanga), ikaba ishobora kuzasozwa kuwa 27 bitewe n’umubare w’amakipe azaba yitabiriye.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)