RUHAGOYACU.com

Ntibisanzwe- FRVB yafatiriye miliyoni 6 za ‘prime’ z’abakinnyi kubera imyenda ibiri batagaruye

Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki mu Rwanda (FRVB) ryafatiriye amafaranga agera kuri miliyoni esheshatu yari yagenewe abakinnyi ba Volleyball ikinirwa ku musenyi (Beach Volley) ngo kubera ko batagaruye imyenda y’ikipe y’igihugu.

Amakuru dukesha Izuba Rirashe, avuga ko nkuko bisanzwe Minisiteri ifite siporo mu nshingano zayo yageneye miliyoni eshatu z’ agahimbazamusyi kuri Charlotte Nzayisenga na Mutatsimpundu Denise(buri umwe) nyuma yo kwegukana igikombe cya Afurika cya Beach volley cyaberaga muri Mozambique.

Umuyobozi wa FRVB Karekezi Leandre ni umwe mu bari bakiriye iyi kipe izanye igikombe mu RwandaUmuyobozi wa FRVB Karekezi Leandre ni umwe mu bari bakiriye iyi kipe izanye igikombe mu Rwanda

Aya mafaranga ariko, minisiteri ikaba yarayanyujije kuri konte ya FRVB maze iri shyirahamwe riyabonye aho kuyaha abayakoreye rihitamo kuyakoresha ibindi bitandukanye abakinnyi amaso ahera mu kirere.

Aganira n’iki kinyamakuru, umunyamabanga w’iri shyirahamwe Mfashimana Adalbert yabaye nk’uwemeza na we ko koko ayo mafaranga kutayatanga ari uko bari barayakoresheje ibindi, gusa akomeza kwitsa ko abakinnyi nibatagarura imyenda bakinishije bazafatirwa ibihano.

Yagize ati: Yego ayo makuru( yuko amafaranga y’aba bakinnyi FRVB yayakoresheje) mufite niyo ariko kugeza ubu amafaranga y’abakinnyi yarabonetse arahari kandi hari ingamba tugenderaho ni nayo mpamvu tuzabanza kwicara tukaba twazabafatira ibihano baramutse batazanye imyenda bahawe”.

Denise na Charlotte begukanye igikombe cya Afurika prime zabo ntibazihabwa ngo kubera iyi myenda bakinanye batagaruye!Denise na Charlotte begukanye igikombe cya Afurika prime zabo ntibazihabwa ngo kubera iyi myenda bakinanye batagaruye!

Umwe mu bakozi ba MINISPOC nkuko Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru ribitangaza, ngo akimara kumenya ko aya mafaranga ataragera ku bo yagenewe, yahise ahamagara byihutirwa Umunyamabanga Mukuru wa FRVB amubaza niba koko bataratanga aya mafaranga amusubiza ko batarayaha abakinnyi kubera ko batarazana ibikoresho.

Uyu akaba yarahise abwira uyu munyamabanga ko bagomba guha amafaranga abakinnyi bakoreye kuko imyambaro ntiyaba ingwate y’amafaranga miliyoni eshatu kuri buri mukinnyi.

Muri Gicurasi uyu mwaka, ikipe yari igizwe na Charlotte Nzayisenga na Denise Mutatsimpundu batsinze ikipe ya Morocco amaseti 2-1, begukana igikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere ku gihugu cy’u Rwanda muri aya marushanwa, ndetse bakatisha itike y’igikombe cy’isi.

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. mgm

    Kuya 27-09-2017 saa 14:35'

    ariko ibi ni akumiro koko!! mu Rwanda siho baciye caguwa bwa mbere muri Afrika nzima none ngo abakinnyi imyenda bambaye nibayigarure!!! none se ko ariya makabutura ari nk’imyenda y’imbere bumva bazayamaza iki? Iyi federation ndumva ifite izindi ngamba zitanye niza leta. Uretse ko nkeka ari urwitwazo ngo babone uko barya ayo mafranga kandi atari ayabo. Ubushinjacyaha bukwiye kubakurikirana niba batarayasangiye!

  2. TEWONESITE

    Kuya 26-09-2017 saa 13:19'

    UMUFANAWAPERI IMANAIMWAKIREMUBAYO


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru