RUHAGOYACU.com

Rwanda Revenue yakoze amateka yakira ikipe ya Volleyball yakuye igikombe muri Uganda

Ikigo cy’igihugu cy’ imisoro n’amahoro, Rwanda Revenue Authority baraye bakiriye ikipe yabo ya Volleyball y’abakobwa iheruka gukura igikombe mu gihugu cya Uganda mu irushanwa rya KAVC Memorial Tournament.

Uyu muhango wabereye muri Lemigo Hotel ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, witabiriwe n’abayokomiseri babiri muri Rwanda Revenue, abayobozi b’amakipe yabo atandukanye ndetse n’abakinnyi baheruka kwitwara neza muri iri rushanwa ryo muri Uganda.

Byari ibyishimo kuri iyi kipe ubwo yakirwaga ku mugorobaByari ibyishimo kuri iyi kipe ubwo yakirwaga ku mugoroba
Abakinnyi ba RRA bashimiye ubuyobozi bwabatekerejehoAbakinnyi ba RRA bashimiye ubuyobozi bwabatekerejeho
Judith Hakizimana kapiteni wa Rwanda Revenue ashyikiriza igikombe Komiseri wungirije MukashyakaJudith Hakizimana kapiteni wa Rwanda Revenue ashyikiriza igikombe Komiseri wungirije Mukashyaka

Mu ijambo rye, umutoza wa Rwanda Revenue Masumbuko Jean de Dieu yatangaje ko bitari byoroshye gukura intsinzi imbere y’abagande, gusa ko bakoze ibishoboka ngo baheshe ishema igihugu cyababyaye.

Yagize ati: Abagande bari bafite amakipe icyenda mu irushanwa, ikintu cyerekana ko Volleyball yabo imaze kugera ku rundi rwego kuko twe iyo atari RRA na APR nta yindi kipe wapfa kubona ihatana ku rwego mpuzamahanga.

“Amakipe yabo ane ya mbere yose twarahuye turayasezerera, nyamara bari bafite icyizere ko bazadutsinda kuko ikipe yabo y’igihugu yari yatsindiye u Rwanda muri Kenya(Zone V)”.

Mukantambara Seraphine yatowe nk'umukinnyi warushije abandi gukora amanota(Best Attacker) mu irushanwa ryoseMukantambara Seraphine yatowe nk’umukinnyi warushije abandi gukora amanota(Best Attacker) mu irushanwa ryose
Mahoro Betty yabaye Libero w'irushanwaMahoro Betty yabaye Libero w’irushanwa
Nzayisenga Charlotte ni we watoye nk'umukinnyi w'irushanwa, MVPNzayisenga Charlotte ni we watoye nk’umukinnyi w’irushanwa, MVP

Amateka yaraye akozwe kuko iyi ari inshuro ya mbere iki kigo cyakira ikipe yabo nyuma yo kwegukana igikombe, ikintu cyashimishije abakinnyi b’iyi kipe. Mu ijambo rye, kapiteni wa Rwanda Revenue, yatangaje ko nk’abakinnyi bishimye ariko bidakwiye kugarukira aho.

“Turishimye kuko maze igihe muri Rwanda Revenue, twatwaye ibikombe byinshi gusa ni ubwa mbere twakiriwe muri ubu buryo nyuma yo kwegukana igikombe”.

Biradushimishije nk’abakinnyi gusa twasaba ubuyobozi gukomeza kutuba inyuma bakajya bakurikirana imikino yacu byadutera izindi mbaraga”.

Ku ruhande rwe, MUKASHYAKA Drocelle Komiseri wungirije muri Rwanda Revenue ushinzwe abasoreshwa, yatangaje ko ikipe yabo bazakomeza kuyijya inyuma gusa ko uyu munsi byari bidasanzwe.

“Twashimiye abakinnyi bacu begukanye intsinzi hanze y’u Rwanda. Byaradushimishije cyane ku buryo tutarinze no gutegereza mu mpera z’icyumweru ahubwo turabakira uyu munsi tutirengagije ko ejo ari umunsi w’akazi.

Abakinnyi ba RRA banahise bahabwa agahimbazamusyiAbakinnyi ba RRA banahise bahabwa agahimbazamusyi
Intsinzi!Intsinzi!
Komiseri wungirije ushinze umutungu Richard Hakizimana na we yari yifatanyije n'abakinnyiKomiseri wungirije ushinze umutungu Richard Hakizimana na we yari yifatanyije n’abakinnyi
Umutoza Masumbuko nawe yishimiye uyu munsiUmutoza Masumbuko nawe yishimiye uyu munsi
Abakinnyi bakiriwe kuri Lemigo HotelAbakinnyi bakiriwe kuri Lemigo Hotel

Ni intsinzi ishimishije kuko ihuriranye n’uko mu Rwanda twarimo tubyina intsinzi. Tuzakomeza kubafasha batere imbere kuko ni ishema ry’igihugu baba baharanira”.

Ikipe ya Rwanda Revenue Authority y’abagore, yegukanye igiombe cya KAVCC itsinze Vision yo muri Uganda seti 3-1 (25-12, 18-25, 27-25 na 25-10) mu mukino wakinwe ku cyumweru twashoje.

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru