RUHAGOYACU.com

U Rwanda rutagize umugisha muri shampiyona y’Isi ya Beach Volleyball rurasoreza kuri Canada

Nyuma yo guterwa mpaga rugahita rutsindwa na Leta zunze ubumwe za Amerika mu mukino wa kabiri, Ikipe y’u Rwanda ya Beach Volleyball irakina na Canada mu mukino wa nyuma wo mu itsinda I ruherereyemo.

Kuwa 28 Nyakanga ni bwo Denise Mutatsimpundu na Charlotte Nzayisenga bagize ikipe y’u Rwanda ya Beach Volleyball y’abari n’abategarugori, bahagurutse i Kigali berekeza i Vienne muri Autriche, aho bari bitabiriye shampiyona y’Isi muri uwo mukino nyuma y’igikombe cya Afurika begukanye muri Gicurasi uyu mwaka.

Bahagurutse i Kigali mu rukerera rwo kuwa 28 Nyakanga, indege ibakerereza muri TurukiyaBahagurutse i Kigali mu rukerera rwo kuwa 28 Nyakanga, indege ibakerereza muri Turukiya

Uwo munsi abo bari bahagurukiyeho i Kigali, ni na wo bari bafiteho umukino wa mbere bagombaga guhuramo na Brazil ku isaha ya saa kumi n’imwe (5:00pm) z’i Vienne, ariko barakererwa bitewe n’ibibazo by’indege, ku buryo bageze muri uwo mujyi saa kumi n’imwe n’iminota 20 (5:20pm) nk’uko Umutoza Paul Bitok yabitangaje.

Uwo mukino wa mbere byabaye ko bawuterwamo mpaga y’amaseti 2-0, amaso ahita ahangwa imikino isigaye uko ari ibiri, ariko na yo birashoboka ko nta mugisha wari uyirimo, kuko ku mukino wa kabiri iyo kipe y’u Rwanda yahuye na USA, maze itsindwa amaseti 2-0 (10-21;11-21).

Icyashobokaga ni kwifotozanya n'ikipe bagombaga gukina mu mukino wa mbereIcyashobokaga ni kwifotozanya n’ikipe bagombaga gukina mu mukino wa mbere

Kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Nyakanga, ni bwo u Rwanda ruza gukina umukino warwo wa nyuma, aho ruhura na Canada na yo itaratsinda umukino n’umwe kugeza ubu, dore ko mu mukino wa mbere yatsinzwe na USA, igasubirwa na Brazil mu mukino wa kabiri.

Kugeza ubu u Rwanda ni rwo rwa nyuma mu itsinda I riyobowe na Brazil ifite amanota 4 igakurikirwa na USA banganya amanota bagatandukanywa n’ibitego, mu gihe Canada ari yo iza ku mwanya wa gatatu n’amanota 2.

Bisanze ku rwego rutari urwo USA irihoBisanze ku rwego rutari urwo USA iriho

Uretse ko no kwinjira mu irushanwa batinze byabakozeho ariko bisanze bataragera ku rwego rwa USA muri Beach VolleyballUretse ko no kwinjira mu irushanwa batinze byabakozeho ariko bisanze bataragera ku rwego rwa USA muri Beach Volleyball

Ikipe y'u Rwanda n'iya USAIkipe y’u Rwanda n’iya USA

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

 1. mgm

  Kuya 31-07-2017 saa 16:31'

  ese wowe waba ugera umuntu ku kabuno ngo ngaho nimukine volley ball? ibyo ntibishoboka niyo we yaba ari umuswa!

 2. dudu

  Kuya 31-07-2017 saa 10:58'

  Ariko natwe ntitukirenganye urabona batabaye nkabana babo?nibagufi kbs ntakintu bakora nubundi bazatsindwa


 • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
  Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
  Murakoze!

Izindi nkuru