RUHAGOYACU.com

U Rwanda rwabonye itike ya ¼ mu gikombe cya Afurika cya Volleyball

Nyuma yo gusya itanzitse imbere ya Botswana ikayitsinda amaseti 3-0, Ikipe y’u Rwanda yakatishije itike irujyana muri ¼ cy’irangiza mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika gikomatanye no gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi kirimo kubera mu Misiri.

Mu mukino wa kabiri mu itsinda D, u Rwanda rwatsinze Botswana amaseti 3-0 (25-19,25-18 et 25-17), ukaba umukino wa kabiri rutsinze nyuma ya Chad rwatsinze amaseti 3-0 (25-20, 25-21 na 25-15) ku cyumweru tariki ya 22 Ukwakira.

Ikipe y'u Rwanda ngo intego ni ugushaka itike y'igikombe cy'IsiIkipe y’u Rwanda ngo intego ni ugushaka itike y’igikombe cy’Isi

U Rwanda rwahise rukatisha itike ya ¼ na mbere y’uko rukina umukino wa nyuma mu itsinda, aho ruzakina na Algeria kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Ukwakira, iki gihugu cy’Abarabu kikaba cyaratsinze Botswana amaseti 3-0 (25-15, 25-13 na 25-17, kikaba cyongeye gutsinda Chad 3-0 (25-15,25-13 na 25-19).

Muri iri tsinda D, u Rwanda na Algeria ni zo zabonye itike ya ¼, bityo izatsinda muri izi izahita iba iya mbere muri iryo tsinda, biyiheshe uburenganzira bwo kuzahura n’izaba iya kabiri mu itsinda A hagati ya Niger na RDC, mu gihe iya kabiri yyo izahura na Misiri ya mbere muri iryo tsinda.

Iki gikombe cya Afurika cyatangiye kuwa 22 Ukwakira kikazasozwa kuwa 29 Ukwakira, ikipe zizaba eshatu za mbere zikazahita zibona itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi izaba kuva kuwa 10 kugeza kuwa 28 Nzeri 2018.

Ikipe y'u Rwanda yatsinze Chad iyirusha, yongera gutsinda Botswana iyirusha cyaneIkipe y’u Rwanda yatsinze Chad iyirusha, yongera gutsinda Botswana iyirusha cyane

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru