RUHAGOYACU.com

U Rwanda rwasezerewe muri ½ muri Beach Volleyball muri Commonwealth

Abangavu bakina Beach Volleyball bari bahagarariye u Rwanda mu mikino y’abana bo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Youth Games) basezerewe muri ½ cy’irangiza, kimwe na Habiyambere Ernest wari uruhagarariye muri Tennis.

Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, muri Bahamas harimo kubera amarushanwa mu mikino ahuza abana baturuka mu bihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, aho u Rwanda rwari rwitabiriye iyi mikino ku nshuro ya mbere, rwohereje abakinnyi batatu barimo ikipe y’abakinnyi babiri bakina Beach Volleyball n’undi umwe ukina Tennis.

Ifoto y'urwibutso: Ikipe y'u Rwanda n'iya AustraliaIfoto y’urwibutso: Ikipe y’u Rwanda n’iya Australia

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Nyakanga ni bwo muri Beach Volleyball hakinwaga imikino ya ¼ cy’irangiza ndetse ku gicamunsi hahita hakinwa iya ½.

Penelope Musabyimana na Valentine Munezero bitwaye neza muri ¼ batsinda kandi bahita basezerera ikipe ya Vanuatu bayitsinze amaseti 2-0, uyu ukaba wari umukino ukomeye bitewe n’uko iyi kipe batsinze ari yo ya mbere mu birwa bya Karayibe.

Ku gicamunsi bakinnye umukino wa ½ bahita bawutsindirwamo n’ikipe ya Australia, ihita ibasezerera ibatsinze amaseti 2-0, amahirwe ku gikombe aba arangiriye aho.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Nyakanga barakinira umwanya wa 3, aho baza guhura na Scotland mu gihe Australia na New Zealand bo bari bube bahatanira igikombe mu mukino wa nyuma.

Abanyarwandakazi bakoze iyo bwabagaAbanyarwandakazi bakoze iyo bwabaga

Undi mukinnyi wari uhagarariye u Rwanda muri iyo mikino ni Habiyambere Ernest ukina Tennis, na we wakoze akazi katoroshye mu ijonjora rya mbere agasezerera Umunya Ghana wari umuri imbere ku rutonde rw’Isi, ariko akananirwa gutsinda Stubbings Matthiew wo muri Papoua New Guinea wamutsinze 2-0.

Bwari ubwa mbere u Rwanda rwitabiriye aya marusnawa y’abana mu gihe kuva mu 2010 rutajya rusiba kwitabira iyi mikino mu bakuze.

Musabyimana na Munezero bari bakoze akazi gakomeye muri ¼ Musabyimana na Munezero bari bakoze akazi gakomeye muri ¼

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru