RUHAGOYACU.com

Umutoza Bitok yashyize ahagaragara urutonde ndakuka rw’abakinnyi b’u Rwanda muri Zone V

Mu gihe habura iminsi ine ngo hatangite imikino y’irushanwa ry’Akarere ka gatanu (Zone V) muri Volleyball, umutoza Paul Bitok yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 14 bagize ikipe y’u Rwanda muri iryo rushanwa.

Kumenya abakinnyi bane (4) baribusezererwe byari ihurizo rikomereye abakurikiranye imyitozo, ariko Paul Bitok n’abamwungirije simpamya ko byabagoye guhitamo abakinnyi 14 bagomba kuzakoresha muri Zone V.

Imyitozo bayikoraga nk'aho buri wese agomba gukina Zone V byanze bikunzeImyitozo bayikoraga nk’aho buri wese agomba gukina Zone V byanze bikunze

Kuri uyu wa 18 Nyakanga ni bwo urutonde rw’abo bahisemo gusigarana rwagiye ahagaragara, hakaba nta gutungurana kwabayemo uretse isezererwa ry’umwe mu bashinzwe guhereza umupira (Setter) unafite uburambe, ariko benshi bagahamya ko Cyusa Rene Jacob n’ubwo akiri muto ari we watanga umusaruro afatanyije na Mahoro Yvan uzaba ari we ubanza mu kibuga.

Irushanwa rya Zone V riteganyijwe gutangira mu mpera z’iki cyumweru, aho amakipe yo hanze azagera i Kigali kuwa gatanu tariki ya 21 Nyakanga, bikaba biteganyijwe ko rizasozwa kuwa 27 Nyakanga.

Karekezi Leandre (hagati) yavuze ko intego ari igikombe kuko u Rwanda rutazatahira kwakira neza Zone V gusaKarekezi Leandre (hagati) yavuze ko intego ari igikombe kuko u Rwanda rutazatahira kwakira neza Zone V gusa

I Kigali hazaba hari amakipe atandatu (6) muri 12 agize akarere ka gatanu, ari yo Uganda, Kenya, Sudani y’epfo, Tanzania, Sudani n’u Rwanda ruzakira iyi mikino mu gihe Misiri na yo ibarizwa muri aka Karere yo itazirirwa iza kuko ifite itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika kuko ari yo izayakira.

Abakinnyi 14 bagize ikipe y’u Rwanda:

• Mukunzi Christophe (Bulgaria)
• Yakan lawrence (Japan)
• Mutabazi Yves (Apr)
• Musoni Fred (Finland)
• Ntagengwa Olivier (Unik VC)
• Karera Emile Dada ( Gisagara VC)
• Mutabazi Bonijuru Jean Bosco (Apr)
• Ndamukunda Flavien (Gisagara VC)
• Akumuntu Kavalo Patrick ( Gisagara VC)
• Nsabimana Mahoro Yvan (Euro Federal University - Russia)
• Kwizera Pierre Marechal (Gisagara VC)
• Murangwa Nelson
• Cyusa Irenee Jacob (REG)
• Sibomana placide (Qatar)

Abasezerewe:

• Niyogisubizo Samuel (Taizon)
• Bahizi Fabrice (Apr)
• Irakarama Guillaume
• Kagimbura Hérve (REG)

Mutabazi Bosco na Ndamukunda Flavien bitwaye neza ubushizeMutabazi Bosco na Ndamukunda Flavien bitwaye neza ubushize

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru