RUHAGOYACU.com

Umutoza Paul Bitok yasohoye abakinnyi 18 bakomeza kwitegura gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Umutoza w’ikipe nkuru y’igihugu ya Volleyball, Paul Bitok yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 18 bagomba gukomeza imyitozo, akazakuramo 14 azajyana mu Misiri mu mikino y’igikombe cya Afurika kizaba ari no gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

Iyi kipe y’igihugu yari imaze igihe ikora imyitozo abakinnyi bataha, aho bibandaga cyane ku myitozo ibongerera ingufu ariko kuri uyu wa kane tariki ya 5 Ukwakira ni bwo Umutoza Bitok yatangaje abakinnyi 18 bagomba kuza mu mwiherero.

Abakinnyi bose barahari uretse Murangwa Nelson na Mutabazi Yves bakina mu mahangaAbakinnyi bose barahari uretse Murangwa Nelson na Mutabazi Yves bakina mu mahanga

Ikipe yahamagawe irimo impinduka zitari nyinshi uretse abakinnyi barimo Ndamukunda Flavien na Karera Emile Dada bakinnye imikino ya Zone 5 ariko batagaragara kuri uru rutonde, hakiyongeraho Irakarama Guillaume na we wari uyirimo n’ubwo atakinnye iyo mikino ya Zone 5 ariko akaba atongeye guhamagarwa.

Biteganyijwe ko iyi kipe izajya ikora imyitozo iba hamwe kugeza mu matariki yo hagati muri uku kwezi, hakazatoranywamo 14 bazaba bagize ikipe y’u Rwanda muri ayo marushanwa y’igikombe cya Afurika gikomatanye n’amajonjora y’igikombe cy’Isi, ateganyijwe kuva kuwa 20-30 Ukwakira uyu mwaka.

U Rwanda rwabonye itike yo kwitabira iyi mikino nyuma yo gutsinda Uganda mu mikino y’Akarere ka Gatanu (Zone5), ruza gutsindwa na Kenya ku mukino wa nyuma maze iyi kipe ihita itwara icyo gikombe.

U Rwanda rwatsinzwe na Kenya ku mukino wa nyuma wa Zone5 ariko rurashaka itike y'igikombe cy'Isi nonehoU Rwanda rwatsinzwe na Kenya ku mukino wa nyuma wa Zone5 ariko rurashaka itike y’igikombe cy’Isi noneho

Dore urutonde rw’abakinnyi bahamagawe:

Libero: Bosco Mutabazi, Simon Rwigema,

Setters: Jacob Cyusa, Yvan Mahoro, Jean Paul Sibomana,

Central Blockers: Placide Madison Sibomana, Ronald Muvara, Fred Musoni, Robert Nshimiyimana, Prince Kanamugire and Peace Twagirayesu,

Left Attackers: Olivier Ntagengwa, Christophe Mukunzi, Patrick Kavalo, Yves Mutabazi, Fred Mutabazi/ Ballack Rugira,

Right Attackers: Yakan Guma and Nelson Murangwa

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. the grief

    Kuya 8-10-2017 saa 12:26'

    amahirwe masaaa kabisa . ndabona ekipe yuzuye neza.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru