RUHAGOYACU.com

Undi munyarwanda ukina Volleyball yabonye ikipe akinira nk’uwabigize umwuga i Burayi

Mutoni Adolphe wamenyekanye mu makipe nk’Amasata VC, Kaminuza y’u Rwanda (UNR VC), Rayon Sports VC n’andi ndetse akaba yaranahoze akinira ikipe y’igihugu yamaze kubona ikipe akinamo nk’uwabigize umwuga mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi.

Abicishije ku mbuga nkoranyambaga, Mutoni Adolphe yagize ati “Mfashe uno mwanya kugira ngo nshimire abayobozi ba FRVB by’umwihariko Perezida Leandre, Christian Hatumimana ndetse n’abandi babigizemo uruhare kugira ngo mbone ‘release document’ (urupapuro rwerekana ikipe avuyemo). Mu buryo bwemewe, ubu ndi umukinnyi wa Gimme Waasland, Liga B (mu cyiciro cya kabiri) mu mwaka wa shampiyona wa 2017-2018.”

Mutoni Adolphe yatinze kubona ibyangombwa kuko Rayon Sports yakiniraga yasenyutseMutoni Adolphe yatinze kubona ibyangombwa kuko Rayon Sports yakiniraga yasenyutse

Aganira na RuhagoYacu, Mutoni Adolphe yatangaje ko yamaze gusinya amasezerano, ati “Namaze no gusinya. Nishimiye ko nabonye urupapuro rundekura nyuma y’aho Rayon Sports ikiri muri shampiyona ntabonye uburenganzira bwo gukina.”

“FRVB ni yo yansinyiye ‘release letter’ kuko nari nta kipe yo mu Rwanda nabarizwagamo nta n’iyo ngifitiye amasezerano. Mbifashijwemo cyane na Perezida mushya wa Federasiyo Leandre (Karekezi), ndanamushimira ku gikorwa cy’indashyikirwa yakoze.”

Kuba Mutoni yabonye uburenganzira bwo gukina imikino yose mu Bubiligi ngo bigiye kumuha uburyo bwiza bwo kurushaho kuzamura urwego rwe rw’imikinire, ku buryo yiteguye kugaruka gufasha ikipe y’igihugu y’u Rwanda kwesa imihigo batesheje ubwo yari akiyikinamo kuva mu 2006-2015, dore ko ubu bwo atangiye gukina nk’uwabigize umwuga mu gihugu gikomeye muri Volleyball.

Ati “Sinari nasezera mu ikipe y’igihugu, igihe umutoza yangirira icyizere, niteguye gukinira igihugu cyanjye.”

Mutoni Adolphe ni muntu ki muri Volleyball?

Mutoni Adolphe akiri umwana yakundaga kwikinira Umupira w’amaguru, ndetse mu gace k’iwabo bakamubonamo ahazaza heza, ariko ageze mu mashuri yisumbuye yaje kuvumburwamo impano ikomeye muri Volleyball, atangira gukinira ikipe y’uwrunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Uozefu (GS St Joseph).

Adolphe yagiye agira amahirwe yo kujyana n'ikipe igihugu mu myitozo mu mahanga anakinaho igihe gito mu BufaransaAdolphe yagiye agira amahirwe yo kujyana n’ikipe igihugu mu myitozo mu mahanga anakinaho igihe gito mu Bufaransa

2005-2006: Ni bwo yatangiye gukina Volleyball muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, ubwo yakiniraga Amasata Volleyball yayoborwaga na Bayigamba Robert.

2006: Ni bwo yarangije amashuri yisumbuye (Secondaire) ahita yerekeza muri Kaminuza y’u Rwanda (UNR) i Butare ahawe Buruse ya Siporo, ahita anatangira gukinira ikipe ya Kaminuza (UNR VC), ayikinira nk’umu ‘Attaquant’ maze aza guhita afata umwanya wa Nsabimana Eric ‘Machine’ na nomero ye 3, aba amusimbuye atyo.

Hamwe na Kaminuza y’u Rwanda, Mutoni Adolphe yatwaye ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda, ati “Twatwaye ibikombe bitandukanye na UNR,ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda twagiye tubitwara ariko buri gihe duhangana n’uwari mukeba APR VC.”

2012-2013 Yasinye amasezerano y’umwaka muri APR VC, muri iyi kipe yahoze ari mukeba, bafatanyije gutwara ibikombe bibiri, icy’igihugu (Coupe du Rwanda) ndetse na Carres d’AS.

Yamenyekanye cyane yiga kandi akinira Kaminuza y'u Rwanda (UNR VC)Yamenyekanye cyane yiga kandi akinira Kaminuza y’u Rwanda (UNR VC)

2013-2014: Yahise yerekeza muri INATEK VC i Kibungo, gusa nta gikombe na kimwe bigeze batwara.

2014-2015: Yahise aza muri Rayon Sport VC yatozwaga n’uwari umutoza we muri UNR, Nyirimana Fidele, batwarana igikombe cyo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 (Genocide Memorial Tournament). Muri iyi kipe ntiyashoboye kurangizanya nay o amasezerano yari yasinye kuko mu Ukuboza 2015 yahise ajya kuba ku mugabane w’u Burayi mu Bubiligi.

2016-2017: Yasinye amasezerano mu ikipe ya Vdk Gent yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, ariko hajemo ikibazo cy’uko Rayon Sports icyo gihe banze kumunsinyira urupapuro rumukura muri iyi kipe yo mu Rwanda (Release letter) bituma ishyirahamwe rya Volleyball mu Bubiligi rimubuza gukina shampiyona, ariko akomezanya imyitozo n’iyo kipe akajya akina imikino ya gicuti n’andi marushanwa afunguye (Open Tournaments) arimo n’igikombe kigihugu.

2017: Mu Ukwakira Ni bwo Mutoni Adolphe yashoboye kubona ‘Release Letter, ahita asinya amasezerano y’umwaka mu ikipe yitwa Gimme Waasland iri mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, ikaba umwaka ushize yararangije ku mwanya wa 4 muri shampiyona.

Mu 2006 ni bwo Mutoni Adolphe yinjiye bwa mbere mu ikipe y’igihugu, bahita bajya gukina irushanwa mu Bufaransa. Imikino aheruka gukinira ikipe y’igihugu yari iy’irushanwa ryabereye muri Cameroun muri Mata 2015, icyakora ngo ntarasezera.

Mutoni Adolphe ni umwe mu bakinnyi bakiniye ikipe y'igihugu igihe kirekireMutoni Adolphe ni umwe mu bakinnyi bakiniye ikipe y’igihugu igihe kirekire

Mutoni yaciye no muri APR VCMutoni yaciye no muri APR VC

Mutoni Adolphe ni umwe mu bo Rayon Sports yubakiwehoMutoni Adolphe ni umwe mu bo Rayon Sports yubakiweho

Yambaraga nomero 3 mu makipe yose akinnyemo ndetse no mu ikipe y'igihuguYambaraga nomero 3 mu makipe yose akinnyemo ndetse no mu ikipe y’igihugu

Mutoni yatwaye igikombe hamwe na Rayon SportsMutoni yatwaye igikombe hamwe na Rayon Sports

Mutoni Adolphe ni n'Umunyamakuru w'umuhanga mu byo gufata amashusho (Cameraman)Mutoni Adolphe ni n’Umunyamakuru w’umuhanga mu byo gufata amashusho (Cameraman)

Adolphe Mutoni hamwe na bagenzi be bifotozanya na Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga muri Rwanda Day i Gent mu BubiligiAdolphe Mutoni hamwe na bagenzi be bifotozanya na Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga muri Rwanda Day i Gent mu Bubiligi

Adolphe (wambaye umweru) na bageni be Adolphe (wambaye umweru) na bageni be

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru