RUHAGOYACU.com

UTB VC igarukanye intego nshya muri shampiyona ya Volleyball

Nyuma yo kwegukana umwanya wa 7 muri shampiyona mu mwaka wa mbere yari iyikinnye, Ikipe ya Kaminuza y’ubucuruzi, ikoranabuhanga n’ubukerarugendo (UTB) igarukanye intego nshya zo kwegukana igikombe byakwanga ikaza mu makipe ane ya mbere.

Ibi byatangajwe nyuma y’umukino wa gicuti ikipe ya UTB VC yari imaze gutsinda IPRC-East amaseti 3-1, dore ko umukino warangiye utyo ariko ku bw’umubano mwiza ayo makipe afitanye akiyongeza indi seti na yo yarangiye UTB VC iyitsinze amanota 25-23.

Irakarama Guillaume, umwe mu bakinnyi bo hagati bafite uburambe muri shampiyona y'u RwandaIrakarama Guillaume, umwe mu bakinnyi bo hagati bafite uburambe muri shampiyona y’u Rwanda

Wari umukino wo kwisuzuma aho buri ruhande ruhagurukiye mu kwitegura shampiyona y’igihugu ya Volleyball igomba gutangira kuwa 13 Mutarama 2018 nk’uko byagarutsweho n’abatoza ku mpande zombi.

Nyuma y’uwo mukino, Dr.Kabera Callixte, Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya UTB yatangaje ko guteza imbere siporo ari imwe mu nshingano z’ibanze kuko akenshi inunganirana n’uburezi batanga, gusa ngo hakaba umwihariko w’uko ikipe ya Volleyball bashinze yo igomba kurushanwa kandi igatsinda bityo isura nziza y’ikigo ikarushaho kwamamamara.

Dr. Kabera yagize ati “Gushyigikira no guteza imbere siporo ni inshingano zacu, kuko byunganirana n’uburezi duha abanyeshuri bacu. Iyi kipe imaze umwaka umwe ndetse ubu igiye gutangira umwaka wa kabiri, twayishyizemo inmbaraga rero ngo irushanwe, kandi iyo ikinnye igatsinda natwe tuba twamamaza.”

Akumuntu Cavalo Patrick, umwe mu bakinnyi b'ikipe y'igihugu akaba amwe mu maraso mashya muri UTB VCAkumuntu Cavalo Patrick, umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu akaba amwe mu maraso mashya muri UTB VC

Yakomeje avuga ko umwaka ushize iyi kipe igishingwa yegukanye ibikombe bitandukanye mu marushanwa atandukanye yo mu Rwanda ndetse ikabasha no kwitabira irushanwa mpuzamahanga muri Uganda, ariko uyu mwaka ngo igikombe nikibura, ntizabura mu makipe ane ya mbere ku rutonde rwa shampiyona.

Ati “Ubushize twarakinnye dutwara ibikombe mu marushanwa amwe n’amwe twakinnye mu Rwanda, tujya n’i Kampala twitwara neza n’ubwo tutazanye igikombe, ariko uyu mwaka bwo intego ni ukuza muri bane ba mbere.”

Ikipe ya IPRC-East yo uzaba ari umwaka wayo wa mbere muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, dore ko yari imaze imyaka ibiri ikina shampiyona y’icyiciro cya kabiri, umukino wa gicuti yatsinzwe na UTB VC ukaba ari umwitozo mwiza wayeretse aho gutangirira n’aho gushyira imbaraga ngo na yo irusheho gutera imbere.

William ni umwe mu bakinnyi UTB VC izaba yubakiyehoWilliam ni umwe mu bakinnyi UTB VC izaba yubakiyeho

Umukino wa UTB VC na IPRC-East wari ku rwego rwo hejuru n'ubwo wakinwe ku zuba rikazeUmukino wa UTB VC na IPRC-East wari ku rwego rwo hejuru n’ubwo wakinwe ku zuba rikaze
Inkingi ya mwamba ya UTB VCInkingi ya mwamba ya UTB VC
Abakinnyi barashaka igikombe ariko ubuyobozi bwa UTB ngo nibanabuzanira umwanya umwe muri ine ya mbere nta kibazoAbakinnyi barashaka igikombe ariko ubuyobozi bwa UTB ngo nibanabuzanira umwanya umwe muri ine ya mbere nta kibazo
IPRC-East yiganjemo abakinnyi bakiri batoIPRC-East yiganjemo abakinnyi bakiri bato
IPRC East yo irashaka kubanza kwitabira shampiyona, ubundi ngo iziba yiha intego nyumaIPRC East yo irashaka kubanza kwitabira shampiyona, ubundi ngo iziba yiha intego nyuma
UTB VC isanga imaze kuzuza ibisabwa ngo ibe yahatanira ibikombeUTB VC isanga imaze kuzuza ibisabwa ngo ibe yahatanira ibikombe
Cavalo atebya na bagenzi be ubwo yarimo aruhukaCavalo atebya na bagenzi be ubwo yarimo aruhuka
UTB VC ngo intego ni ukuba ubukombe, ikarushaho no gushishikariza izindi Kaminuza kurushaho gushyigikira siporoUTB VC ngo intego ni ukuba ubukombe, ikarushaho no gushishikariza izindi Kaminuza kurushaho gushyigikira siporo
Umuyobozi mukuru wungirije wa UTB Dr Kabera Callixte (wambaye ingofero)Umuyobozi mukuru wungirije wa UTB Dr Kabera Callixte (wambaye ingofero)
Umuyobozi wungirije wa UTB hamwe n'Umuyobozi wa IPRC East bakurikiye umukinoUmuyobozi wungirije wa UTB hamwe n’Umuyobozi wa IPRC East bakurikiye umukino
Wari umukino wo ku rwego rwo hejuruWari umukino wo ku rwego rwo hejuru
Block ya UTB VC ishobora kuzajya irindwa bakeBlock ya UTB VC ishobora kuzajya irindwa bake
Abafana ba UTB VC hari aho bageraga bakabihirwa kubera ikipe idakanganye bakinaga na yoAbafana ba UTB VC hari aho bageraga bakabihirwa kubera ikipe idakanganye bakinaga na yo
UTB VC yabo ngo bazayigwa inyumaUTB VC yabo ngo bazayigwa inyuma

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Maniraho Jean Francois

    Kuya 27-12-2017 saa 09:12'

    Ibyo ni ukuri kabisa iyi equipe iratyaye!!

  2. Jeph

    Kuya 26-12-2017 saa 21:35'

    volley ball harinabandi tuyikina ark tutabona aho kugaragariza icyo dushoboye!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru