RUHAGOYACU.com

UTB VC yahize kuba ubukombe muri Volleyball ihereye ku gukura igikombe muri Uganda

Ikipe ya Kaminuza y’ubukerarugendo, ubucuruzi n’ikoranabuhanga (UTB) yahize kuba ubukombe muri Volleyball mu Rwanda no mu Karere, ndetse ngo intangiriro ni ukwegukana igikombe cy’irushanwa mpuzamahanga NSSF KAVC yitabiriye muri Uganda.

Imaze umwaka umwe gusa ishinzwe, ariko ibigwi ibinganya n’amwe mu makipe y’ibigugu, igahiga amwe mu makipe yayiboneye izuba.

Kabera Callixte, Umuyobozi wungirije wa UTB akaba n'Umuyobozi wa UTB VC yahaye abakinnyi impanuroKabera Callixte, Umuyobozi wungirije wa UTB akaba n’Umuyobozi wa UTB VC yahaye abakinnyi impanuro

Igishingwa mu 2016 yahise yegukana igikombe mu irushanwa ryo kwibuka Rutsindura Alphonse (Memorial Rutsindura), yongera kwerekana ubushongore n’ubukaka ubwo yegukanaga umwanya wa kabiri mu rishanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel, aho yatsindiwe ku mukino wa nyuma.

Uwo wabaye umusingi mwiza iyo kipe yakwiyubakiraho ikaba ubukombe, maze ihita itangira gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere, aho yasoreje ku mwanya wa gatandatu (6), ibyo byakwiyongeraho ukugerwaho kw’intego y’ubuyobozi bwa Kaminuza (UTB), hakavubuka umuhate wo kubaka iyo kipe ikarushaho gukomera nk’uko Callixte Kabera, Umuyobozi wungirije w’iyo Kaminuza yabitangarije RuhagoYacu.

Akumuntu Cavalo Patrick ni umwe mu bakinnyi b'inararibonye UTB yitwajeAkumuntu Cavalo Patrick ni umwe mu bakinnyi b’inararibonye UTB yitwaje

Kabera yagize ati “Kujya gukina i Kampala, ni ukugirango abakinnyi bacu bamenyere amarushanwa mpuzamahanga, ariko ntabwo duherekeje andi makipe, ahubwo tugiye gushaka igikombe, iyo ikaba intangiriro y’ibindi bikombe byose twifuza, bikaba na none ikimenyetso kigaragara uburyo UTB ifite gahunda yo guteza imbere Volleyball.”

Uyu muyobozi muri UTB VC akomeza avuga ko ibigwi by’iyo kipe bitari iby’igihe gito gusa, ahubwo ko bizahoraho ndetse bikarushaho wkiyongera.

Ati “Ubu intego dufite ni ugutwara ibikombe byinshi bishoboka, kandi birashoboka urebye ibyo tumaze gukora n’imigambi dufite ndetse n’ubushobozi twubatse, bikiyongeraho kuba abakinnyi benshi bari mu myaka ibanza ya Kaminuza ibyo bigatanga icyizere cy’uko izakomera kuko n’ubuyobozi bwa Kaminuza bubifitemo imbaraga.”

Mukunzi Christophe, Mahoro Yvan na Mudahemuka Willliam basanzwe bakinira n'ikipe y'igihugu, ubu ni abakinnyi bashya ba UTBMukunzi Christophe, Mahoro Yvan na Mudahemuka Willliam basanzwe bakinira n’ikipe y’igihugu, ubu ni abakinnyi bashya ba UTB

UTB VC ni imwe mu makipe ane yo mu Rwanda yitabiriye iryo rushanwa rizabera i Kampala mu mpera z’iki cyumweru, ikaba yahagurutse i Kigali kuri uyu wa 17 Kanama, aho yajyanye abakinnyi bakomeye barimo batandatu bakiniye ikipe y’u Rwanda muri Zone V.

Muri iryo rushanwa rizatangira kuwa 19 risozwe kuwa 20 Kanama, UTB VC, APR VC, Kirehe VC na REG VC ni zo zizaba zihagarariye u Rwanda muri iryo rushanwa rizahuza amakipe yo muri Uganda, Kenya, Soudani y’epfo, Burundi na Tanzania.

UTB VC ngo intego ni igikombe i KampalaUTB VC ngo intego ni igikombe i Kampala

Urutonde rw’abakinnyi UTB VC yajyanye i Kampala:

Akumuntu Cavalo Patrick, Gakire Claude, Hakizayezu Paul, Irakarama Guillaume, Mahoro Yvan, Mudahemuka William, Mugisha Emmanuel, Mukunzi Christophe, Murangwa Nelson, Mutabazi Gidion (C), Mugabo Thierry, Niyigena Jules, Nkurunziza John, Nshimiyimana Claude, Ruzindana Patrick, Shyaka Tonny, Muyuku Flery.

Irakarama Guillaume, undi mukinnyi w'ikipe y'igihugu ari mu bafashije UTB kugera ku bigwi ifite mu mwaka imaze ishinzweIrakarama Guillaume, undi mukinnyi w’ikipe y’igihugu ari mu bafashije UTB kugera ku bigwi ifite mu mwaka imaze ishinzwe

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru