RUHAGOYACU.com

UTB VC yamuritse abakinnyi batumwa umwanya mu makipe ane ya mbere

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’Ubukerarugendo, ubucuruzi n’ikoranabuhanga (UTB) bwamuritse ku mugaragaro abakinnyi bashya n’abasanzwe bose bazaba bagize UTB VC muri shampiyona y’icyiciro cya mbere ya Volleyball muri uyu mwaka, bubasaba kuza mu makipe ane ya mbere.

UTB VC imaze umwaka w’imikino umwe ishinzwe, ikaba yarashyiriweho gufasha iyo Kaminuza kwamamaza ibikorwa byayo, gufasha bamwe mu bakinnyi ba Volleyball kubona akazi ndetse abandi bagafashwa kwiga bakaminuza.

Mudahemuka William azajya yambara nomero 8Mudahemuka William azajya yambara nomero 8

Igishingwa, yahise yegukana umwanya wa karindwi muri shampiyona y’uwo mwaka wa 2016/2017, ariko yesa indi mihigo nko kuba yarageze muri ½ cy’irangiza mu irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, inatsindirwa ku mukino wa nyuma mu irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel.

Iyi kipe kandi yegukanye irushanwa ryo kwibuka Rutsindura (Memorial Rutsindura), initabira irushanwa mpuzamahanga, KAVC Memorial Volleyball ryabereye i Kampala muri Uganda, ibasha kuviramo muri ¼ cy’irangiza.

Mucyo Philbert ushinzwe imibereho y’ikipe ya UTB VC yatangaje ko bazanye abakinnyi bashya kugirango bazashobore kugera ku ntego yabo, kandi ngo icyizere ni cyose bagendeye ku bushongore n’ubukaka ndetse n’uburambe bw’abakinnyi b’iyo kipe bose.

Ati “Byari ngombwa ko turushaho kubaka ikipe yacu tukayongerera ingufu mbere y’uko dutangira uyu mwaka w’imikino. Twazanye abakinnyi bashya beza kandi bafite ubunararibonye kugirango badufashe kugera ku ntego twihaye.”

Abakinnyi ba UTB VC bahize kutazakangwa n'abiyita ibihangange muri shampiyonaAbakinnyi ba UTB VC bahize kutazakangwa n’abiyita ibihangange muri shampiyona

Intego ya UTB VC uyu mwaka ni ukuza mu makipe ane ya mbere, byanabashobokera bakaba bakwegukana n’igikombe cya shampiyona ubu gifitwe na Gisagara VC yagitwaye mu mwaka ushize w’imikino.

Abakinnyi bashya UTB VC ifite ni Fred Muvunyi wavuye muri Kirehe VC, Patrick Cavalo Akumuntu na William Mudahemuka bavuye muri Gisagara VC, Abarundi babiri Pacifique Iradukunda wakiniraga REG VC na Flery Gadiel Muyuku wakiniraga IPRC-South we na Jean Paul Sibomana.

Muri rusange umutoza Sylvestre Mbanza azaba afite ikipe y’abakinnyi 17, ndetse amaze ukwezi abategurira gutangira shampiyona, aho bakinnye n’imikino ya gicuti itandukanye, irimo uwo bakinnye na IPRC-East bakayitsinda amaseti 3-1.

Abakinnyi bose ba UTB VC mu 2018:

1. Fred Muvunyi,
2. Claude Gakire,
3. William Mudahemuka,
4. Gideon Mutabazi,
5. Patrick Ruzindana,
6. John Nkurunziza,
7. Guillaume Irakarama,
8. Jean Paul Sibomana
9. Yves Iradukunda
10. Mugisha,
11. Claude Niyibizi,
12. Paul Hakinayezu,
13. Jules Niyigena,
14. Patrick Kavalo Akumuntu,
15. Pacifique Iradukunda,
16. Flery Gadiel Muyuku
17. Claude Nshimiyimana

Abatoza:

Umutoza mukuru: Sylvester Mbanza,
Umutoza wungirije: Pieririnos Kamugasha,
Ushinzwe kuvura abakinnyi: Emmanuel Hitayezu,
Team Manager: Philbert Mucyo

Abayobozi ba UTB VC:

Perezida: Dr. Callixte Kabera

Visi Perezida: Daniel Komezusenge

Umubitsi: Thierry Nsanzimihigo

Umujyanama: Prof.dr.Tombola Gustave

Umujyanama mu bya Tekiniki: Dr. François Maniraho

Umujyanama mu by’imari: Julian Ingabire Kayibanda

Ushinzwe iyamamazabikorwa: Octave Reginal Muhoza
Akumuntu Cavalo Patrick azajya yambara nomero 17 muri UTB VCAkumuntu Cavalo Patrick azajya yambara nomero 17 muri UTB VC

Dr.Callixte Kabera, Umuyobozi wa UTB VCDr.Callixte Kabera, Umuyobozi wa UTB VC

Umutoza Sylvestre Mbanza ngo n'igikombe arashaka kugitwaraUmutoza Sylvestre Mbanza ngo n’igikombe arashaka kugitwara

Ikipe ya UTB VC n'abafana bayo barashaka kuzahurira hamwe nyuma y'umwaka w'imikino bivuga imyato nyuma yo kwesa imihigoIkipe ya UTB VC n’abafana bayo barashaka kuzahurira hamwe nyuma y’umwaka w’imikino bivuga imyato nyuma yo kwesa imihigo

Andi mafoto y’umuhango wo kumurika abakinnyi ba UTB VC ku mugaragaro, mukande hano.https://www.flickr.com/photos/14937...

Amafoto: Hardi Uwihanganye/ RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Maniraho Jean Francois

    Kuya 9-01-2018 saa 11:39'

    Woow. Thx to the team president for all these achievements!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru