RUHAGOYACU.com

Volleyball- Abakinnyi 18 ni bo basigaye mu mwiherero w’ikipe y’igihugu

Umutoza w’ikipe y’ igihugu Paul Bitok yarangije gushyira hanze abakinnyi 18 bagomba gukomezanya na we umwiherero wo kwitegura imikino y’akarere ka gatanu izabera i Kigali.

Ku ikubitiro, abakinnyi 27 ni bo bari bahamagawe mu ikipe y’igihugu tariki ya 14 Gicurasi gusa biza kurangira aba bakinnyi bagabanyijwe basigara ari 20, ari na bo bari bamaze iminsi bakora imyitozo kuri petit stade Amahoro, ahaje no kwiyongeramo abandi baturutse hanze.

Ikipe y'igihugu yari imaze iminsi mu myitozo kuri Petit StadeIkipe y’igihugu yari imaze iminsi mu myitozo kuri Petit Stade

Aba bakinnyi 18 bashyizwe hanze, bakazakurwamo abandi bane hagasigara 14 bazirabira irushanwa nyirizina bitari byamenyekana ibyaryo.

Ku ikubitiro, byari byatangajwe ko impuzamashyirahamwe y’uyu mukino muri Afurika CAVB, yemereye u Rwanda kuzakira imikino y’akarere ka gatanu, yagombaga gutangira hagati ya tariki ya 15-18 uku kwezi turimo. CAVB ariko yabanje gusaba u Rwanda ko rwanakwakira imikino y’abakobwa gusa u Rwanda rutangaza ko rwiteguye kwakira abahungu, ikintu cyatumye itangira ry’iyi mikino ridindira.

Tariki ya 15 uku kwezi, ni bwo kera kabaye CAVB yaje kwemerera u Rwanda burundu ko ruzakira Zone V y’uyu mwaka abahungu gusa, gusa amatariki izaberaho kugeza ubu akaba atari yamenyekana.

Zone V y’uyu mwaka, biteganyijwe ko izitabirwa n’ibihugu by’U Rwanda,Uganda, Kenya, Ethiopia, Somalia, Djibouti, Eritrea,Tanzania, Sudani y’Amajyaruguru, Sudani y’Amajyepfo na Misiri.

Bosco na Flavien bari mu bakinnyi 18 basigaye mu mwihereroBosco na Flavien bari mu bakinnyi 18 basigaye mu mwiherero

Uretse iyi mikino ya Zone V, Ikipe y’igihugu ya Volleyball ikaba iri no kwitegura imikino nyafurika izabera mu Misiri hagati y’amatariki ya 22 na 29 Ukwakira, aho amakipe atatu ya mbere azahita anabonera itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera mu Bufaransa n’Ubutaliyani umwaka utaha.

Abakinnyi 18 bakomeza imyitozo yo kwitegura Zone V

Libero

  • Mutabazi Bosco (Apr)
  • Karera Emile ( Gisagara VC)

Left

  • Mutabazi Yves (Apr)
  • Mukunzi Christophe (Bulgaria)
  • Kavalo Patrick ( Gisagara VC)
  • Ndamukunda Flavien (Gisagara VC)
  • Ntagengwa Olivier (Unik VC)

Right

  • Murangwa Nelson
  • Yakan lawrence (Japan)
  • Niyogisubizo Samuel (Taizon)

Center

  • Musoni Fred (Finland)
  • Sibomana placide (Qatar)
  • Kwizera P Marechal (Gisagara VC)
  • Bahizi Fabrice (Apr)
  • Irakarama Guillaume

Setter

  • Mahoro Yvan (Euro Federal University - Russia)
  • Kagimbura Hérve (REG)
  • Cyusa Rene Jacob (REG)

U Rwanda rwari rwegukanye Zone V iheruka kubera i Kigali muri 2015U Rwanda rwari rwegukanye Zone V iheruka kubera i Kigali muri 2015

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru