RUHAGOYACU.com

Volleyball: Abana 100 bagiye guhurizwa hamwe mu biruhuko

Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda, FRVB, rirateganya ko mu kwezi k’Ukuboza rizahuriza hamwe abana batarengeje imyaka 14 na 17 b’abahungu n’abakobwa mu rwego rwo kuzamura impano z’abakiri bato muri uyu mukino.

Aba bakaba bazahuriza hamwe mu bigo bibiri, GS St Aloys de Rwamagana ku bakobwa ndetse na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ku bahungu.

Abana bagera ku 100 ni bo bazashyirwa muri izi ngando harimo abahungu 25 n’abakobwa 25 mu batarengeje imyaka 14 ndetse n’ abahungu 25 n’abakobwa 25 mu batarengeje imyaka 17.

Abana barenga 100 bagiye guhurizwa hamwe mu kwezi k'Ukuboza mu rwego rwo kubashakamo abafite impano kurusha abandiAbana barenga 100 bagiye guhurizwa hamwe mu kwezi k’Ukuboza mu rwego rwo kubashakamo abafite impano kurusha abandi

Umunyamabanga wa FRVB Christian Hatumimana yatangaje ko impamvu nyamukuru yo guhuriza hamwe aba bana ari iyo kubategurira kuzakinira amakipe y’abakiri bato.

Yagize ati: “Intego yacu ni ugukora ibishoboka kugira ngo umwana wese ufite impano ya Volleyball atugereho”.

“Abeza muri bo tuzabashyira mu makipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 14 na 17”.

FRVB ikaba imenyereweho guhuriza hamwe abana mu biruhuko aho abakinnyi bagiye bazamukira muri iyi gahunda barimo Placide ‘Madison’ Sibomana, Yvan Mahoro, Yves Mutabazi, Nelson Murangwa, Jacob Rene Cyusa hamwe n’abandi batandukanye.

Christian Hatumimana atangaza ko abana bazatoranywa bazifashishwa mu makipe y'ibihugu y'abatoChristian Hatumimana atangaza ko abana bazatoranywa bazifashishwa mu makipe y’ibihugu y’abato

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’imikino y’abanyeshuri basanzwe bafite amashuri ane afatwa nk’ikitegererezo “ Centre d’excellence” azamukiramo abakinnyi bafite impano zigaragara z’umukino wa Volleyball ari nayo ntandaro yo kwitwara neza mu makipe y’igihugu mato.

Aya akaba ari G S Saint Joseph na Gs Saint Aloys mu bakobwa, na College Christ Roi, GSO Butare Indatwa na GS Saint Joseph mu bahungu. Aba bakaba bafashwa cyane n’ama “centre de formation” anyanyagiye mu Rwanda, hose hagamijwe kuzamura abakinnyi benshi bashoboka.

Volleyball ifite gahunda yo kuzamura impano ihereye mu bakiri batoVolleyball ifite gahunda yo kuzamura impano ihereye mu bakiri bato

Amafoto: Jah d’eau/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru