RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 8:33'  -  Uwahoze atoza abanyezamu ba APR FC yerekeje muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 7:41'  -  Rayon Sports mu mikino 2 mu majyepfo hishimirwa igikombe cya shampiyona yatwaye- Uko gahunda yose iteye  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 23:58'  -  Abafana ba Rayon Sports bagiye kugarura Ismaila Diarra mu ikipe  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 17:06'  -  Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze kugurwa na Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 15:36'  -  Djabil wifuzwaga na Mukura yongereye amasezerano mu Amagaju
Volleyball: Bidasubirwaho, irushanwa rya Zone 5 ryitabiriwe n’amakipe ane gusa
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Irushanwa rya Volleyball rihuza amakipe y’ibihugu bigize akarere ka gatanu (CAVB Zone 5) ryitabiriwe n’amakipe ane gusa, bityo rizakinwa mu minsi itatu gusa mu gihe byari byitezwe ko hashobora kwitabira amakipe atandatu cyangwa arindwi rikaba ryakinwa mu minsi itandatu.

Mu kiganiro Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Volleyball mu Rwanda (FRVB), Leandre Karekezi yagiranye n’abanyamakuru kuwa 13 Nyakanga 2017, yavuze ko hitezwe amakipe atandatu cyangwa arindwi mu irushanwa rya Zone 5.

hari hiteguwe amakipe atandatu cyangwa arindwi ariko hitabiriye ane yonyinehari hiteguwe amakipe atandatu cyangwa arindwi ariko hitabiriye ane yonyine

Mu gitondo cy’uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga, Christian Hatumimana, Umunyamabanga muri FRVB yatangarije RuhagoYacu ko amakipe ane yonyine ari yo yitabiriye iryo rushanwa ribera i Kigali guhera kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Nyakanga.

Ati “Ni byo ni amakipe ane gusa, atatu yahageze, hasigaye Sudani y’epfo igera i Kigali uyu munsi saa cyenda n’iminota 10 (3:10pm).”

Amakipe yitabiriye irushanwa ry’Akarere ka gatanu Zone 5 ni 4, ari yo Uganda, Kenya, Sudani y’epfo n’u Rwanda.

U Rwanda rwahize kwegukana iki gikombe riusanzwe ruhanganira na Kenya gusaU Rwanda rwahize kwegukana iki gikombe riusanzwe ruhanganira na Kenya gusa

Ubwo Karekezi yari muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, yabajijwe ku bwitabire buciriritse bw’irushanwa rya Zone 5, asubiza ko nta mpamvu nyayo izwi ariko ko we abibona mu buryo bubiri.

Ati “Bijyana n’uburyo Umukino wa Volleyball utera imbere muri buri gihugu, dufite ibihugu byinshi koko bigera kuri 12, ariko iyo urebye hashobora kuboneka amakipe nk’atandatu yaba menshi akaba arindwi dukurikije uko twumvaga abifuzaga kuza.”

Yakomeje avuga ko ubwo bwitabire buciriritse bushobora guterwa n’impamvu ebyiri, ati “Icya mbere hari ukuntu ibihugu runaka bifata umukino runaka bakawushyira imbere y’indi. […] Icya kabiri bishobora kujyana n’ubushobozi bw’ibihugu.”

Icyakora ngo ntibitunguranye kuba irushanwa rya Zone V u Rwanda ruzakira hazitabira amakipe make, kuko n’iyo urebye kuva mu myaka yo ha mbere usanga hahora hitabira amakipe amwe.

Libero Bonijuru Jean Bosco Mutabazi na Flavien Ndamukunda bari mu bo u Rwanda ruzaba rugenderaho muri Zone 5Libero Bonijuru Jean Bosco Mutabazi na Flavien Ndamukunda bari mu bo u Rwanda ruzaba rugenderaho muri Zone 5

Biteganyijwe ko amakipe ane yitabiriye irushanwa hamwe n’Ubuyobozi bwa FRVB ndetse na Komisiyo ishinzwe gutegura iyo mikino baza kwicarana mu nama y’ibya Tekiniki (Technical Meeting) kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Nyakanga guhera saa moya z’umugoroba (7:00am).

Irushanwa nyirizina ryo rizatangira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Nyakanga, umukino uzafungura irushanwa wo ukaza kumenyekana mu nama ya tekiniki.

Buri munsi hazajya haba imikino ibiri, uwa mbere ugatangira saa kumi (4:00pm), uwa kabiri saa kumi n’ebyiri (6:00pm), irushanwa rikazasozwa kuwa mbere hamaze kumenyekana ikipe yegukana igikombe ndetse n’itike yo guhagararira akarere ka gatanu mu mikino y’igikombe cya Afurika.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)