RUHAGOYACU.com

Murangwa Nelson yatsinzwe igeragezwa ryo muri Koreya y’Epfo

Murangwa Nelson ukina nk’uwabigize umwuga umukino w’intoki wa Volleyball ntiyabashije gutoranywa mu bakinnyi batatu muri makumyabiri na batatu bari bitabiriye igeragezwa muri Koreya y’Epfo.

Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda asanzwe akina muri Finland ariko yari yahamagawe muri Koreya y’Epfo hamwe n’abakinnyi 23 baturutse mu bihugu bitandukanye.

Murangwa Nelson arangije amasezerano muri FinlandMurangwa Nelson arangije amasezerano muri Finland

Iri geragezwa ryabaye iminsi 3, kuva taliki ya 13 kugera kuya 15 Gicurasi, ryatsinzwe n’abantu batatu gusa, nubwo bari batangaje ko bazafata abantu barindwi, byarangiye hafashwe abandi bane bari basanzwe bakinira amakipe yo muri iki gihugu, bituma Murangwa ataza mu bagomba gukina muri Koreya y’Epfo.

Ati" ntabwo byaciyemo hariya, ntabwo byakunze, byaje kurangira badatoyemo na barindwi, batoyemo batatu, kuko hari bane bongereye amasezerano yabo bari basanzwe bahakina, ni ukuvuga ngo mu bari baje ari bashyashya bahisemo batatu gusa" Murangwa Nelson wamaze no kugera mu Rwanda mu myitozo y’ikipe y’igihugu iri kwitegura immikino y’akarere ka gatanu izabera mu Rwanda muri Kamena.

Murangwa yamaze kugera mu ikipe y'igihugu Murangwa yamaze kugera mu ikipe y’igihugu

Abakinnyi batoranyijwe barimo umunyabrazil, umudage n’umunyaportugal.

Murangwa Nelson niwe munyafurika wenyine witabiriye igeragezwaMurangwa Nelson niwe munyafurika wenyine witabiriye igeragezwa

Murangwa Nelson niwe mukinnyi wenyine w’umunyafurika wari witabiriye iryo geragezwa.

Uyu mukinnyi avuga ko afite andi makipe menshi ari kumushakisha ndetse n’iyo asanzwe akinamo muri Finland nayo irifuza ko yakongera amasezerano.

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. joma

    Kuya 27-05-2017 saa 11:42'

    Hariya haba racism buriya wazize uruhu! No kuhiga uri umwirabura ni danger!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru