RUHAGOYACU.com

Volleyball: REG ihigitse Gisagara iyitwara irushanwa yiteguriye

Ikipe ya REG Volleyball yegukanye irushanwa ribanziriza shampiyona y’icyiciro cya mbere (Pre-session) nyuma yo gutsinda Gisagara ku mukino wa nyuma amaseti 3-0.

Iri rushanwa ryabereye mu karare ka Gisagara, ryemejwe n’inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, binarangira ritumye shampiyona yigizwa imbere kugira ngo iri rigende neza.

UTB iri mu makipe yitabiriye iri rushanwaUTB iri mu makipe yitabiriye iri rushanwa

IPRC South yarenze amatsindaIPRC South yarenze amatsinda

Amakipe atandatu ni yo yari yaryitabiriye agabanywa mu matsinda abiri Itsinda rya mbere rijyamo GISAGARA, APR na REG mu gihe itsinda rya kabiri ryashyizwemo amakipe ya UTB, IPRC SOUTH na KVC.

Nyuma y’imikino yo mu matsinda, amakipe ya REG, IPRC South, Gisagara na UTB ni zo zageze muri kimwe cya kabiri aho REG yatsinze IPRC South seti 3-0(Set 1: 25-21, 25-21, 25-20) mu gihe Gisagara na yo yatsinze UTB seti 3-0.

REG na Gisagara zari zazamukanye mu itsinda, zongeye guhurira ku mukino wanyuma. REG niyo yatsinze iseti ya mbere ku manota 25-21, iseti ya kabiri ku manota 29-27, niya gatatu ku manota 25-23. UTB Volleyball niyo yegukanye ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda amaseti 3-0 IPRC South.

Nyuma yo kwegukana iri rushanwa REG VC yashikirijwe ibihembo birimo amafaranga ibihumbi 200, Gisagara yaje ku mwanya wa kabiri ibona ibihumbi 100 na UTB yaje ku mwanya wa gatatu ibona ibihumbi 50.

Gisagara yegukanye shampiyona ntiyashoboye kwitwara neza mu rugoGisagara yegukanye shampiyona ntiyashoboye kwitwara neza mu rugo
Perezida wa FRVB Leandre Karekezi asuhuza Mukunzi ukinira ikipe y'akarere yahoze ayoboraPerezida wa FRVB Leandre Karekezi asuhuza Mukunzi ukinira ikipe y’akarere yahoze ayobora
REG yongeye gutanga isomo rya VolleyREG yongeye gutanga isomo rya Volley

Mana Jean Paul umutoza wa REG VC yemeza ko iri rushanwa rifite akamaro kananini cyane kuko abatoza uyu mwanya ari wo baba babonye kureba abakinnyi bafite urwego bariho bikazabafasha gutegura neza shampiyona.

Yagize ati “Iri rushanwa kuruhande rwacu hari icyizere riduhaye mbere y’uko shampiyona itangira ndetse biranaduha icyezere cyo kuzatangira neza muri shampiyona”.

Nyirimana Fidele umutoza wa Gisagara VC we avuga ko iri rushanwa ribasigiye byinshi kandi ko bagomba kugira byinshi bahindura mbere y’uko shampiyona itangira.

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru