RUHAGOYACU.com

Volleyball: Shampiyona yashyizwe mu byumweru bibiri, ibyo kugura abakinnyi bisubirwamo

Inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, yateranye kuri uyu wa gatandatu yemeza ko shampiyona y’icyiciro cya mbere izatangira tariki ya 27 uku kwezi igakinwa n’amakipe icyenda harimo imwe nshya.

Iyi nteko yari yitabiriwe n’abanyamuryango bose b’iri shyirahamwe, yatangiranye impinduka dore ko Mutwarasibo Philbert wari Perezida wa biro y’inteko rusange yahise yegura ku mpamvu ze bityo inama ihita iyoborwa na Vice Perezida we Kabera Callixte, birangira ifashe imyanzuro itandukanye.

Perezida wa FRVB Leandre Karekezi(hagati) na Vice Perezida we Kansime(iburyo) mu nteko rusange ya none(Photo Hardi/RuhagoYacu)Perezida wa FRVB Leandre Karekezi(hagati) na Vice Perezida we Kansime(iburyo) mu nteko rusange ya none(Photo Hardi/RuhagoYacu)

Ku bijyanye n’amakipe mashya…

Inteko rusange yakiriye amakipe ane mashya muri Volleyball ari yo Kigali Volleyball Club, (KVC) y’abagore, Nyaruguru izakina mu cyiciro cya kabiri, ikipe y’ikigo cya Social&Sports cya Huye ndetse na IPRC West iba i Karongi.

Ku bijyanye n’intangiriro za shampiyona…

Inteko rusange yemeje ko shampiyona izatangira tariki ya 27 Mutarama ikazajya isozwa tariki ya 25 Gicurasi kugira ngo igendane n’ingengabihe ya FIVB. Iyi shampiyona ikazabanzirizwa n’imikino ya Pre-season izahuza amakipe yose abishaka ikabera i Gisagara ku matariki ya 20 na 21 Mutarama.

Iyi shampiyona ikzakinwa n’amakipe icyenda APR VC, Kaminuza ya UTB, Gisagara VC, REG VC, UNIK, IPRC South, Kirehe na IPRC East nshya muri iki cyiciro. Iyi kipe yanyuma ikaba yaremejwe nyuma yahoo GSOB yegukaniye igikombe cya shampiyona ariko igatangaza ko nta bushobozi ifite bwo kuzamuka.

Habajijwe byinshi(Photo Hardi/RuhagoYacu)Habajijwe byinshi(Photo Hardi/RuhagoYacu)

Ku bakinnyi bashya n’amategeko agiye kugenga imigurire y’abakinnyi...

Inteko rusange yemeje ko Mutabazi Yves wakiniraga APR na Madison wari wasinyiye REG bashobora kuzakinira amakipe yabo nibaramuka bagarutse mu Rwanda kuko aho bakina bazamarayo amezi abiri gusa.

Aha hakaba hemejwe ko nta kipe yemerewe kugura abakinnyi babiri mu ikipe imwe nyuma yahoo bigaragariye ko ikipe ya UNIK yahuye n’uruva gusenya ubwo Gisagara yayitwaraga abakinnyi batatu REG ikayitwara bane.

Ikindi cyemejwe ni uko nta mukinnyi wemerewe kuva mu ikipe atayimazemo byibura imyaka ibiri.

Ibyo kwandikisha abakinnyi n’umubare w’abanyamahanga...

Ikipe izajya ijya kwandikisha umukinnyi mushya ikaba igomba gutanga amafaranga ibihumbi 50 by’amanyarwanda mu gihe akina mu Rwanda na ho uvuye hanze amafaranga agahabwa FIVB.

Buri kipe yemerewe kugira abanyamahanga batatu ariko babiri akaba ari bo bajya ku bitabira umukino.

Mu bindi byagarutsweho harimo ibibazo amakipe yagiye atanga aho nka UNIK yatangaje Olivier Ntagengwa na Gasongo basinyiye amakipe ya Gisagara na REG kandi basanzwe ari abakozi ba UNIK mu gihe kandi ayo makipe yombi atanabahaye indezo kuri Mugabo na Bigirimana Jean Pierre. Ibi byose bakaba bavuze ko bizasuzumwa n’ababishinwe.

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru