RUHAGOYACU.com

Zone 5: U Rwanda ruratangirira kuri Sudani y’epfo rusoreze kuri Kenya, hari icyo abafana basabwa

U Rwanda ruratangira rukina na Sudani y’epfo ruzasoreze kuri Kenya, Umutoza Paul Bitok agashimira Abanyarwanda uko babaye inyuma y’ikipe yabo mu mwaka ushize, akabasaba kutayitererana ubu, akanabizeza intsinzi ngo bakomeze kuryoherwa mu bihe by’amatora.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Nyakanga nib wo hatangira ku mugaragaro irushanwa nyafurika rya Volleyball rihuza amakipe y’ibihugu bigize Akarere ka Gatanu (CAVB Zone 5), ryari rimaze igihe ryitegurwa mu buryo butandukanye, haba mu buryo rizakirwa ndetse n’uburyo rizakinwa kandi u Rwanda rukabonamo umusaruro mwiza.

Abasore bahagarariye u Rwanda barahiye ko nta kipe izabahangara muri iri rushanwaAbasore bahagarariye u Rwanda barahiye ko nta kipe izabahangara muri iri rushanwa

Bisa n’aho ya tariki yageze rero, kuko kuri uyu wa 22 Nyakanga, Kenya na Uganda baraba bari mu kibuga besurana guhera saa kumi z’umugoroba (4:00pm), mu gihe saa kumi n’ebyiri (6:00pm) ari bwo hazabaho umuhango nyirizina wo gufungura ku mugaragaro irushanwa rya Zone 5, maze abashyitsi bagahita baboneraho gukurikirana umukino wa mbere w’u Rwanda ruzaba rukinamo na Sudani y’Epfo.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Paul Bitok yatangaje ko intego ari ugutsinda, ndetse ngo ibyasabwaga byose ngo babone intsinzi barabikoze mu myitozo, bityo ngo igisigaye ni uko Abanyarwanda baza bagashyigikira ikipe yabo, kugirango ibahe ibyishimo muri ibi bihe bitegura amatora y’Umukuru w’igihugu.

Ati “Ndashaka kubashimira mbere na mbere kuko batubaye inyuma mu marushanwa yambanjirije iri, mu kuri baradufashije cyane mu gihe twari tubakeneye muri Zone 5 iheruka, ubwo Uganda yari yadutsinze iseti 2-0, ariko ntibacika intege, bakomeje kuririmba kugeza igihe ikipe igarukiye mu mukino.”

Umukinnyi ukomeye utari mu ikipe ihagarariye u Rwanda uyu mwaka ni uwo rudafiteUmukinnyi ukomeye utari mu ikipe ihagarariye u Rwanda uyu mwaka ni uwo rudafite

Bitok yakomeje agira ati “Dufite imikino ikomeye muri iri rushanwa nk’uwa Kenya ndetse n’uwa Uganda. Bafana mwese turabakeneye, nimuze muri benshi, ndabizi muratwizera kandi muradushyigikiye, mudukomeze kandi tubahishiye ibyiza gusa. Turi mu bihe by’amatora, kandi turifuza kuguma mu mwuka mwiza.”

Umutoza Bitok akomeza avuga ko mu gutangira imyitozo abakinnyi be bari bafite intege nke, ariko ngo mu myitozo biri mu byo yitayeho cyane hamwe no gutangiza umupira (Services) ndetse na ‘Block’, ibi ngo bikazaba ari bimwe mu byo u Rwanda ruzaba rufite nk’intwaro.

Mukunzi (12), Musoni Fred (7), Cavalo (3) na Olivier Ntagengwa bari mu nkingi ya mwamba u Rwanda rwubakiyeho muri VolleyballMukunzi (12), Musoni Fred (7), Cavalo (3) na Olivier Ntagengwa bari mu nkingi ya mwamba u Rwanda rwubakiyeho muri Volleyball

Mukunzi Christophe, kapiteni w’ikipe y’u Rwanda na we yatangaje ko umwuka mu ikipe ari mwiza, bityo ngo nta mpamvu n’imwe ihari yatuma batetereza abafana, akabasaba kuzaza ari benshi bakabajya inyuma.

Ati “Amakipe nka Kenya na Uganda turamenyeranye kandi asanzwe atugora, ariko ndahamya ko ubu batazatugora kuko twarabiteguye. Twafashe ingamba zirimo gutangira dutsinda byihuse, kandi hari abakinnyi biyongereyemo nka Sibomana Placide ‘Madison’ nanjye tutari duhari umwaka ushize. […]”

“Hagati mu bakinnyi umwuka umeze neza, ahubwo butinze gucya ngo irushanwa ritangire kuko turifuza gukina, turifuza intsinzi byihuse.”

Tubibutse ko imikino yose u Rwanda ruzakinamuri iri rushanwa tuzayibagezaho LIVE kuri RuhagoYacu.

Musoni (7), Murangwa Nelson (15), Irakarama Guillaume (11) na Ntagengwa OlivierMusoni (7), Murangwa Nelson (15), Irakarama Guillaume (11) na Ntagengwa Olivier

Uko imikino iteganyijwe:

Kuwa gatandatu tariki ya 22 Nyakanga:

4:00pm - Kenya vs Uganda
7:00pm - Rwanda vs Sudan y’epfo

Ku cyumweru tariki ya 23 Nyakanga:

4:00pm - Kenya vs Sudani y’epfo
6:00pm - Rwanda vs Uganda

Kuwa mbere tariki ya 24 Nyakanga:

4:00pm - Uganda vs Sudani y’epfo
6:00pm - Rwanda vs Kenya

Ndamukunda Flavien na we ari mu bo u Rwanda ruzaba rugenderahoNdamukunda Flavien na we ari mu bo u Rwanda ruzaba rugenderaho

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru