RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 21-07-2017 saa 23:45'  -  Mukura yasinyishije Mutebi nka rutahizamu mushya  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 28:25'  -  Umuryango Rayon Sports wateye utwatsi icyifuzo cya “FC” cyo kwemeza Karekezi nk’umutoza  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 24:17'  -  U Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu mikino y’abana ya Commonwealth  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 21:11'  -  Perezida Kagame- Inkingi ya mwamba, ukuboko kw’iburyo kwa siporo y’u Rwanda  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:15'  -  FPR ishima uko Siporo yateye imbere mu Rwanda ariko ikabona intege nke muri ruhago
Abakinnyi bagiye bambara nimero zidasanzwe muri Ruhago n’impamvu zabibateye
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Kuva umukino w’umupira w’amaguru watangira gukinwa, hagiye habamo udushya dutandukanye, aho hagiye hanagaragara abakinnyi bambaraga nomero zikibazwaho na benshi. Burya bo bari bafite impamvu.

Mu bihe bya mbere by’umupira w’amaguru, abakinnyi bambaraga nomero zijyanye n’imyanya bakinaho, aho bamyugariro bambaraga kuva kuri 2 kugeza kuri 5, Abo hagati bakambara kuva kuri 6 kugeza ku 11 mugihe abatahizamu bo bakundaga kwambara nomero 9 cyangwa 10.

Gusa kuri ubu si ko biri, kuko ushobora kubona umunyezamu wambaye nomero 9, cyangwa umukinnyi w’inyuma yambaye nomero 1, ndetse rimwe na rimwe ukaba wasanga hari utundi tumenyetso tumenyerewe mu mibare twifashishijwe muri nomero y’umukinnyi.

Mu gushaka kugufasha kumenya zimwe muri nomero zidasanzwe zagiye zambarwa n’abakinnyi batandukanye, Ruhagoyacu yifashishije ibitngazamakuru bitandukanye nka: Bleacherreport.com, Dailymail.co.uk, Footballspeak.com, Theguardian.com,Soccerlens.com, Wikipedia n’ibindi bitandukanye kugirango ibikugezeho.

Bamwe mu bakinnyi bagiye bambara nomero zidasanzwe n’impamvu zibyihishe inyuma:

1.Ivan Zamorano

Uyu ni umwe mu bakinnyi bakinnye muri FC Barcelona agakinira na Inter de Milan kimwe na Ronaldo, Zambrotta na Samuel Eto'oUyu ni umwe mu bakinnyi bakinnye muri FC Barcelona agakinira na Inter de Milan kimwe na Ronaldo, Zambrotta na Samuel Eto’o

Umukinnyi ukomoka muri Chile, nyuma yo gukina muri Real Madrid akayitsindamo ibitego 77 mu mikino 137 bikaba ngombwa ko yerekeza muri Inter de Milan, yahasanze Ronaldo wambaraga nomero 9 yakundaga, amahitamo ye ya kabiri yari nomero 10, gusa na yo yambarwaga na Roberto Baggio maze bituma uyu mugabo ahitamo kwambara No 18 ariko ifite akamenyetso ko guteranya hagati ya 1 n’8 ku buryo ubiteranyije byaba 9.

Abakinnyi batandukanye barimo Clinton Morrison wa Coventry na Ade Akinbiyi wa Crystal Palace bakaba baragiye na bo bakoresha ubu buryo.

2. Cristiano Ronaldo

Cristiano Ronaldo akiri muri SPorting yambaraga 28 Sir Alex amuha nomero 7 yambarwaga na David BeckhamCristiano Ronaldo akiri muri SPorting yambaraga 28 Sir Alex amuha nomero 7 yambarwaga na David Beckham
Umunya Portugal akaba na kapiteni w’ikipe y’icyo gihugu ukinira Real Madrid, ubwo yavaga mu ikipe ya Sporting Lisborne akerekeza muri Manchester United, yabajijwe na Sir Alex Ferguson nomero yifuza kwambara, Ronaldo amubwirako yahabwa 28 yahoze yambara mu ikipe yari avuyemo, gusa Ferguson we yabirengeje ingohe amuha 7 kuko yifuzaga ko yazavamo umukinnyi w’umuhanga.

3. Ossie Ardiles


Uyu yaje kwambara nomero 1 mu gikombe cy’isi cyo mu 1982 cyabereye muri Espagne kandi atarabanzaga mu kibuga kandi adakina mu izamu, ubwo igihugu cye cya Argentine cyatanze nomero ku bakinnyi hagendewe uko amazina yabo akurikiranye, gusa icyo gihe Maradona we akaba yarambaye nomero 10 yifuzaga aho kwambara 12.

Undi mukinnyi wambaye nomero 1 ni Pantelis Kafes, wayambaye muri Olympiacos, aho yatangaje ko impamvu yahisemo iyi nomero ari uko yakundaga cyane Ardiles.

4. Mario Balotelli

4+5=94+5=9

Umutaliyani ukinira Liverpool, akaba akunda kwambara nomero 45 mu ikipe agiyemo iyo ari yo yose, kuko 4 guteranyaho 5 biba 9 (nomero ikunda kwambarwa nab a rutahizamu). Nk’uko yabitangaje, iyi nomero ubwo yayambaye bwa mbere akiri muto mu ikipe ya Inter de Milan yabashije gutsinda mu mikino ye 4 ya mbere yakinnye, kandi icyo gihe abana babaga mu ikipe bagombaga kwambara kuva kuri nomero 36 kugeza kuri nomero 50.

5.David Beckham

Nomero uyu mugabo yakundaga yambarwaga n'umwana w'ikipeNomero uyu mugabo yakundaga yambarwaga n’umwana w’ikipe

Nyuma yo kuva muri Manchester United aho yambaraga nomero 7, uyu mugabo w’umwongereza yerekeje muri Real Madrid mu 2003. Akigerayo yasanze nomero 7 yambarwa na Raul Blanco wari uyikomeyeho, maze bituma Beckham afata nomero 23, aho yatangaje ko impamvu yo kwambara iyi nomero ari uko yakundaga cyane umukinnyi wa Chicago Bulls, Michael Jordan nawe wambara nomero 23 mu ikipe ye ya Basketball.

6.Ronaldinho, Schevchenko na Flamini

Uyu mugabo ajya muri Milan AC yahise yambara nomero 80 avuga ko ijyanye n'igihe yavukiye, ariko hari abavugaga ko yaba inajyanye n'ibiro yapimagaUyu mugabo ajya muri Milan AC yahise yambara nomero 80 avuga ko ijyanye n’igihe yavukiye, ariko hari abavugaga ko yaba inajyanye n’ibiro yapimaga

Muri 2008, ni bwo ikipe ya Milan AC yasinyishije Andriy Chevchenko, Ronaldinho na Matthieu Flamini.Gusa aba bagabo bose bakaba barasanze nomero bifuzaga kwambara zifitwe n’abandi niko guhitamo kwambara nomero zijyanye n’imyaka bavutsemo: 76 kuri Chevchenko, 80 kuri Ronaldinho na 84 kuri Flamini.
Schevchenko ava muri Chelsea asubira mu ikipe ye ya Milan AC yahise ahabwa nomero 76 kuko nomero 7 yari amenyereye yambarwaga na Alexander PatoSchevchenko ava muri Chelsea asubira mu ikipe ye ya Milan AC yahise ahabwa nomero 76 kuko nomero 7 yari amenyereye yambarwaga na Alexander Pato
Flamini na we ajya muri Milan AC yabuze nomero 16 ahitamo kwambara 84Flamini na we ajya muri Milan AC yabuze nomero 16 ahitamo kwambara 84

7. Jorge Campos

Umunyezamu wambaraga nomero 9Umunyezamu wambaraga nomero 9

Umunyezamu w’umunya Mexico wakiniye ikipe y’igihugu cye imikino 130 yambara nomero 9 kuko ngo kuko yayikundaga kandi akaba yarakinaga nka rutahizamu akiri muto.

8. Rogerio Ceni

Yaba ari we mukinnyi waciye agahigo ko kwambara nomero nini kurusha abandi bakinnyi mu babigize umwugaYaba ari we mukinnyi waciye agahigo ko kwambara nomero nini kurusha abandi bakinnyi mu babigize umwuga

Umunyezamu w’ikipe ya Sao Paulo yo muri Brezili, mu 2005 akaba yarambaye nomero 618 mu mukino bahuyemo na Atletico Mineiro kuko yari yujuje imikino 618 akina umupira w’Amaguru. Iyi ikaba ari yo nomero nini yaciye agahigo yambawe mu mupira w’amaguru w’ababigize umwuga.

9. Ronaldo

Ronaldo yabuze nomero 9 yambara 99 ariko bikanavugwa ko byaba ari byo biro yari afiteRonaldo yabuze nomero 9 yambara 99 ariko bikanavugwa ko byaba ari byo biro yari afite

Nyuma yo gukina muri PSV, Barcelone, Inter na Real Madrid, Ronaldo yerekeje muri Milan AC aho yambaye nomero 99 bitewe n’uko Philippo Inzaghi yambaraga nomero 9 yari amenyereye kwambara.
Uyu mugabo kandi akaba yarakinnye yambaye nomero 99 mu ikipe ya Corinthians ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 99 iyi kipe yari imaze ishinzwe.

10.Bixente Lizarazu

Uyu mukinnyi w’umufaransa ubwo yari asubiye mu ikipe yahozemo ya Bayern Munich akaba yarahisemo kwambara nomero 69 kubera ko yavutse mu 1969 kandi akaba yari afite uburebure bwa metero 1.69.

11. Clint Dempsey
Uyu kapiteni wa Leta zunze ubumwe za Amerika akina hagati yambaye nomero 2 muri TottenhamUyu kapiteni wa Leta zunze ubumwe za Amerika akina hagati yambaye nomero 2 muri Tottenham
Mu gihe yaramenyereye kwambara nomero 23 na nomero 8 mu ikipe y’igihugu, ubwo yari ageze mu ikipe ya Tottenham, akaba yarasabwe guhindura, bituma ahitamo nomero 2 kuko uretse kuba ari umukinnyi ari n’umuhanzi aho azwi ku izina rya “ Deuce”

12. Hicham Zerouali

Afite umuhigo wo kuba ari we wabashije kwambara iyi nomero wenyineAfite umuhigo wo kuba ari we wabashije kwambara iyi nomero wenyine

Ubwo yageraga mu ikipe ya Aberdeen yo muri Ecosse mu 2000, uyu munya Maroc akaba yarahisemo kwambara nomero 0 kuko abafana bakundaga kumuhamagara “Zero”.

Akaba ari we mukinnyi rukumbi wambaye iyi nimero mu mateka y’umupira w’Amaguru kuko nyuma y’umwaka umwe iyi nomero yaje gukurwa mu zemewe kwambarwa.

Umunyamisiri Derek Riordan kubera gukunda nomero 10, ageze muri Edinburgh yasanze ifitwe n'undi ahitamo kwambara 01Umunyamisiri Derek Riordan kubera gukunda nomero 10, ageze muri Edinburgh yasanze ifitwe n’undi ahitamo kwambara 01

Kuri aba bakinnyi tuvuze hiyongeraho n’abandi bakinnyi usanga bambaye nomero benshi bibazaho, nka Assamoah Gyan rutahizamu wa Ghana wambara nomero 3, Nwanko Kanu wambaraga nomero 4, Jordan Ayew wa Sochaux mu Bufaransa wambara nomero 3, Emmanuel Adebayor Kapiteni wa Togo rutahizamu wambara nomero 4, Nicklas Bendtner wakiniraga Arsenal yambara nomero 52 n’abandi.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)