RUHAGOYACU.com

Wari uziko Arsenal ariyo kipe ifite igikombe cya shampiyona gikoze muri zahabu?

Arsenal niyo kipe rukumbi ifite igikombe cya shampiyona y’ubwongereza gikoze muri zahabu. Icyi, yatwaye mu 2004 ubwo yari ishoje shampiyona idatsinzwe na rimwe!

Mu mwaka w’imikino 2003/04, Arsenal yamaze imikino 38 ya shampiyona idatsinzwe, aho batsinzemo 26, banganya 12. Ibintu bitarakorwa n’iyindi kipe iyo ari yo yose muri shampiyona y’Abongereza.

Uretse iyi mikino y’uwo mwaka wa shampiyona, icyo gihe Arsenal ikaba yaranujuje imikino 49 ya Premier League idatsindwa.

Arsenal igitozwa na Arsene Charles Wenger, iheruka gutwara shampiyona icyo gihe ubwo yayitwaraga ku nshuro ya 13 aho yakoreshaga abakinnyi barimo umuzamu Jens Lehmann, ba myugariro barimo Lauren, Kolo Toure, Sol Campbell, na Ashley Cole mu gihe mu bandi bakinnyi harimo; Gilberto Silva, Patrick Vieira, Ljungberg, Robert Pires, Jose Antonio Reyes, Dennis Bergkamp, na Thierry Henry. Barawuteye pe, ni nayo mpamvu akabyiniriro ka Invincibles ubanza nta wundi uzagahabwa mu ikipe y’Abarashi!

Arsenal, imaze imyaka 130 ishinzwe n’abarashi b’ibwami, ifite ibikombe bya shampiyona 13, FA Cup
12 , League Cup 2, FA Community Shields 14, UEFA Cup Winners’ Cup 1 na Inter-Cities Fairs Cup 1.

Ese kwimuka kuri HighBury stadium bakodeshaga, bakaza ku kibuga cyabo cya Emirates Stadium, byaba aribyo bituma iyi kipe idatwara ibikombe?

Buri mwaka, abafana b’iyi kipe bahora bategereje igikombe ndetse bikaba ngombwa ko biyongeza umwaka ukurikiraho, na we se, kuva Arsenal ivuye i Highbury, muri Nyakanga 2006, ntiratwara shampiyona, yatwaye FA Cup ebyiri na Community Shield ebyiri.

Ese muri uyu mwaka wa 20 atoza iyi kipe, Arsene Wenger azayihesha ikindi gikombe cya shampiyona?

Map : Ahabanza  \  Wari uziko?

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Harelimanadaniel

    Kuya 14-01-2018 saa 17:23'

    ikipe ni Aseno naho ikipe amashitani atukura sinayifana rwose.

  2. Innocent

    Kuya 9-10-2017 saa 19:35'

    Eto, Iturize Niba utanamwemera ni uko utazi iby’umupira .

  3. Ndiki

    Kuya 13-09-2017 saa 10:58'

    Ikipe ni Mancheter united naho Abarashi ni pala pala nyonyonyo kumugani wa Amg niba mbeshya mubare ibikombe n’amateka

  4. -####-

    Kuya 12-10-2016 saa 03:40'

    ETO WE NTAGO MFANA ARSENAL ALIKO AMATEKA IFITE SI AYO KUYIBIRA AHUBWO IFITE UMUTOZA NAWE WANDIKIYE ABANDI IBIGWI N’UBWO NTA CHAMPIONS LEAGUE IFITE ALIKO GUTWARA IGIKOMBE UDATSINZWE, KUMARA IMFAKA 20 UGARAGARA MU IKIPE ZIZAKINA CHAMPIONS LEAGUE NTAYINDI KIPE KU ISI NDABONA IBIBASHA.
    AHO RERO YIBUTSA ABAFANA KO IZAHORAHO BAKAZA NO KUREBA UMUKINO WAYO. MU GIHE IZINDI ZAZIMYE (LIVERPOOL, MANCHESTER ZOSE, CHELSEA, N’UTUNDI TUZIRI INYUMA) TUJYE TWEMERA WENGER NI UMUHANGA N’UTABYEMERA AFITE IKIBAZO KABISA.

  5. eto

    Kuya 11-10-2016 saa 23:35'

    Kuki ubaza kandi igisubizo ugifite? Yabuze ibikombe ahanganye numutoza umwe gusa Alex none haje abazi uburyo babitwara, nahura na morinho na guadiola nibwo uzamenya urwego rwa arsenal ahubwo warikubaza ese izagaruka muri big four? Arsenal yatwaye championat idatsinzwe kubera kuyibira ariko nta champions leugue igira urumva iraciriritse nka za lyon zo mubufaransa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru