RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-04-2017 saa 20:54'  -  Mashami Vincent yasezewe gitwari n’abafana n’abakinnyi ba Bugesera  |  Yanditswe kuya 24-04-2017 saa 20:13'  -  Amafoto 15 yiganjemo ay’agahinda yaranze imikino mu cyumweru gishize  |  Yanditswe kuya 23-04-2017 saa 26:11'  -  Rivers United bambwiye ko nitwaye neza, bansaba ko nazerekezayo- Nshuti Savio  |  Yanditswe kuya 23-04-2017 saa 21:16'  -  Bugesera yahawe miliyoni 20 na Excel Energy bagiye gufatanye mu mezi atatu  |  Yanditswe kuya 20-04-2017 saa 19:18'  -  Masudi Djuma yahishuye icyatumye adakinisha Shassir ku mukino wa Rivers
Wari uziko Dany Usengimana ukomeje kunyeganyeza inshundura mu Rwanda, yatangiye gukina ruhago ari umuzamu?
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Akina ruhago hano iwacu muri iyiminsi uwavugako ari mubihe bye byiza ntiyaba abeshye uwo ntawundi ni umusore "Danny Usengimana" tumaze gusesengura ubunararibonye n’ukwigaragaza kwe. Ruhagoyacu yabazaniye byinshi wamenya kuri uyu musore utari uzi.

Danny Usengimana yabonye izuba kuya 10 werurwe 1996 , avukira kimisagara ku kabusunzu ubu ni mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wakigali, yavutse ari imfura mumuryango wabana bane.

Yakuze akunda ruhago aho yari impano nshya mu muryango wabo kuko nta wundi wari warigeze gukina umupira w’amaguru aza gukabya inzozi ubwo yatangira amashuri abanza ku kigo cya Rubirizi kubera ubu nararibonye n’ubushake yari afite ageze mu mwaka wa gatatu gusa w’abanza yahise atangira gukinira ikigo cye, ari nako aconga karere n’abana b’abaturanyi ibintu bitakunzwe n’iwabo kuko bakekaga ko bizamusubiza inyuma mu ishuli ariko we akomeza guhatiriza kugeza ubwo iwabo bageze aho bakamureka akajya akina.

Dany Usengimana yaje kurangiza amashuli abanza, aho yakomereje icyiciro rusange muri APEM RULI naho akomeza kuhagaragara neza bituma naho abona umwanya mu ikipe y’ikigo gusa igitangaje kuri uyu muhungu igihe cyose yari amaze akina, yakinaga ari umuzamu bidatinze yaje gukomereza icyiro rusange muri APAER KABUGA aho noneho yageze agasangayo abanyezamu bamurusha akabona nakomeza gukina kuri uwo mwanya atazigera akandagira mu kibuga.

Aha niho yigiriye inama yo kuba rutahizamu ari nabyo byaje kumuhira kugeza ubu, gusa nubwo yakinaga mu makipe yo kwishuli mu biruhuko Danny yaje kwikokora ashaka ibihumbi icumi (10000frw) yiyandikisha muri Esperance(i Remera) hari ahagana muri 2010-2011, aho niho noneho impano ye yaje kugaragarira noneho atangira no kwifuzwa n’amakipe yo mucyiro cya kabiri aha twavuga nka Gasabo FC (yo mu cyiciro cya 2) yakiniye umwaka umwe muri 2012, aza gukomereza muri Sec Academie aho yamaze amezi atandatu ayivamo yerekeza mu Isonga, ari naho haje kumuhesha amahirwe yokwerekeza muri Police Fc akinamo ubu ndetse iyi kipe iri ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mbere, aho ayifitemo amasezerano yimyaka ibiri.

Danny Usengimana yambara nimero 14 ndetse ubu akaba amaze gutsindira Police FC ibitego 14 muri shampiyona y’uyu mwaka igeze ku munsi wa 29 wayo, bikaba bishoboka ko ibi bitego byazaniyongera.

Danny uretse kuba ari umukinnyi wa Police Fc, akaba ari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, aho yambaramo nimero 10.

Bimwe mu bibazo by’amatsiko yasubije ubwo yaganiraga na Ruhagoyacu:

  • Umukinnyi w’ikitegerezo kuri we w’ umunyarwanda ni:Haruna Niyonzima.
  • Mu bakina hanze y’u Rwanda ikitegererezo kuri we ni :Cristiano Ronaldo.
  • Aho yifuza kugera muri ruhago , Danny yifuza kuzakina ku mugabane w’uburayi.
  • Ikipe yo hanze y’u Rwanda yiyumvamo, Danny akunda Manchester united.
  • Naho ukina kumwanya we ikitegererezo kuri we ni : Guerra.
  • Yadutangarije ko asengera mu itorero rya ADEPER.
  • Mu byo akunda kurya harimo: ifiliti, humbourgirl, n’imvage .
  • Mu bo kunywa, Danny akaba akunda: Umutobe , amata.
  • Ibara akunda: akunda ibara ry’ubururu.
  • Danny tumubajije ko afite umukunzi yasubije aseka cyane ati:" Yego, ndamufite tumaranye imyaka ine, ariko sindibuhite mutangaza gusa arahari".
  • Abajijwe kucyo azakora nyuma yo kurangiza ruhago :Danny yadutangarije ko azaba umu tekinisiye kuko aribyo yize.
  • Mu gusoza twamusabye kuduha ishusho yuko abona ruhago ya hano iwacu: Danny ati "yego sinavuga ko turi ku rwego rushimishije ariko nanone ntituri hasi turigukora cyane ngo tugere aho twifuza dushimishe abatureba, banadukurikiranira hafi , duharanira guhesha ishema igihugu cyacu.
  • Anagira inama abakinnyi bagenzi ndetse nabakiri munsi bashaka kuzamuka: "Mu mupira ubundi habanza ubushake ,ubundi ukiremamo ubushobozi, ukagira intego, ukumva inama z’abagukuriye maze ibyo byose bikarangwa na discpline"-Danny atanga inama.
Kasimu Kuya 2-07-2016 saa 03:45'

Aho mwibeshye kuko Danny yatangiriye mugukina ni kabeza aho yatozwaga numutoza Kamimili amushyira mwizamu umunsi umwe haza kuba match iremera babura abakinnyi buzuye umutoza afata icyemezo cyo kumukinisha nka rutahizamu abona arashoboye ahita amureka ubwo.aza gukinira Rubirizi FC nyuma yaho avamo yerekeza muri Esperance ayivamo yerekeza sec academy akaba aho hose yarakinaga nka Rutahizamu


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 24
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports223455
02Apr FC241850
03Police FC241847
04As Kigali241344
05Bugesera FC241039
06Musanze FC24238
07Espoir FC24433
08Etincelles FC24-630
09Kirehe FC24-328
10Sunrise FC24-427
11Mukura VS23-926
12Amagaju FC24-726
13Kiyovu sports24-1422
14Marines FC24-1520
15Gicumbi FC23-1618
16Pepiniere FC24-2512
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny15
02Wayi Yeka13
03MICO Justin12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 26 April 2017 15:30
flag RAYON - vs - MUKURA flag
Gicumbi Stadium
Tuesday, 25 April 2017 15:30
flag GICUMBI - vs - RAYON flag
Kigali Regional Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag APR 2 - 0 KIYOVU flag
 Aimable N. (1)
 Albert N. (1)
 
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 1 SUNRISE flag
 Mukeshe A. (1)
  Alex O. (1)
Nyamata Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag BUGESERA 3 - 1 GICUMBI flag
 
Ruyenzi Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag PEPINIERE 0 - 2 ESPOIR flag
  Felicien N. (1)
 Houssein R. (1)
Kirehe Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag KIREHE 1 - 0 AS KIGALI flag
 Ismi K. (1)
 
Umuganda Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag ETINCELLES 0 - 0 POLICE flag